Abagize imiryango 142 bibumbiye muri Koperative Tumufitiye Icyizere, bo mu karere ka Rubavu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero baravuga batengamaye, bashima Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatanu, ubwo Rwandanews24 yasuraga kimwe mu bikorwaremezo bubakiwe, bavuga ko gikomeje guhindura imibereho yabo umunsi ku munsi.
Muri uyu mu mudugudu w’icyitegererezo hororewemo n’inkoko ibihumbi zisaga ibihumbi 7200, zitanga amagi buri munsi ku kigero cya 94% nk’uko abawutuye babivuga.
Mukeshimana Adelphine ashimira Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Paul Kagame yabatekerereje umushinga ubyara inyungu.
Ati “Uyu mushinga udufitiye akamaro kanini, kuko twatangiye kujya dubabwa amagi, ndetse n’abana baje bari mu mirire mibi batangiye kuvamo, ibi byose rero tubishimira Umukuru w’Igihugu.”
Akomeza avuga ko aya magi atagirira akamaro abana gusa, kuko bafitemo abasaza n’abakecuru benshi ubona ko bayahabwa bayakeneye.
Nzabonimpa Emmanuel, Umunyamuryango wa Koperative yagize ati “Izi nkoko kuva baziduha tubasha kubona amagi kumafunguro dufata, kandi tubasha kubona ifumbire yo gushyira mu turima tw’igikoni, tubasha no kwinjiza amafaranga ku buryo mu mezi 3 dufite kuri konti amafaranga arenga miliyoni 39 Frw, kandi inkoko ziracyatera kugeza umwaka wuzuye.”
Akomeza avuga ko bose bishimiye umushinga w’ubworozi bw’inkoko, bateganya kuzawagura bakorora ingurube nazo zitanga inyungu mu gihe gito.
Ikindi akomeza yishimira n’uko basezeranyijwe ko abatuye muri uyu mudugudu bose bazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza babikesha ubworozi bw’inkoko.
Habumugisha Bonaventure, akaba Veterineri wa Koperative Tumufitiye Icyizere yo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muhira, ari nawe ukurikirana imibereho yazo ya buri munsi avuga ko buri munsi babona umusaruro w’amagi ku kigero cya 94%.
Ati “Umushinga w’ubworozi bw’inkoko ni mwiza cyane, kuko ubasha guhindura ubuzima bw’abawukora n’abawuturiye, ndetse zifite umusaruro mwiza ku kigero cya 94% by’amagi ya buri munsi, tuyagurisha ku mafaranga 140 Frw.”
Akomeza avuga ko muri uyu mushinga ku munsi bashobora kubona inyungu y’amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw ku munsi, kandi abanyamuryango nabo bakabasha guhabwa amagi yo kurya ngo babone intungamubiri.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Muhira wuzuye utwaye miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba waratashywe ku mugaragaro kuwa 04 Nyakanga 2023, aho uretse izi nkoko 7200 zororewemo hubatswemo isoko, agakiriro, ivuriro n’urugo mbonezamikurire y’abana bato.

