Rutsiro: Hotel y’Abajyanama b’ubuzima byagenze gute ngo ikure nk’isabune?

Nyuma y’uko abajyanama b’ubuzima bo mu turere twa Karongi na Nyamasheke bateye intambwe yo gushora ahunguka, abo mu Rutsiro nabo ntibatanzwe gutekereza umushinga ubyara inyungu, bubaka Hotel n’ubwo abenshi bakomeje kwibaza impamvu yakuze nk’isabune?

Murorunkwere Immaculee, Uhagarariye Serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rutsiro avuga ko umushinga wadindijwe no kutabonera amafaranga bagenerwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku gihe.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24, aho avuga ko kuba umushinga wabo utagera ku musozo bikomeza gutuma ukorera mu gihombo.

Ati “Nta kindi cyadindije inyubako kiruta kutabonera amafaranga y’agahimbazamusyi ku gihe kuko ariyo dushoraho, n’inyigo yawo ikomeje kwiyongera, kuri ubu turi gukorera mu gihombo, ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira umunsi ku munsi, aho mu gutanga umusanzu wacu mu iterambere ry’akarere twatekereje kubaka inyubako izajya yakira abantu baciriritse, badafite amikoro ahagije.”

Akomeza avuga ko amafaranga basanzwe bakoresha mu kuyubaka aturuka muri Minisante, akanyura mu karere nako kakayohereza muma Koperative babarizwamo.

Yaboneyeho gusaba akarere kajya kihutisha amafaranga aturuka muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, kugira ngo inyubako yuzure.

Amakuru Rwandanews24 yamenye avuga ko akarere kayabaha rimwe mu mwaka, kandi agatinda kubagezwaho ku mpamvu batabwirwa, ari nabyo bigira uruhare mu kudidindiza iyi nyubako.

Iyo uganiriye n’abandi bajyanama b’ubuzima bakubwira ko abajyanama batashatse kugurisha imitungo basanganwe mu makoperative ngo bahurize ubwo bushobozi ku nyubako, kuko bangaga ko iramutse ihombye bacyura umunyu, bahitamo kujya bashyiraho amafaranga kuyo bagenerwa y’agahimbazamusyi.

Hari n’andi makuru avuga ko iyi nyubako yahuye n’ibiza itaruzura, kuko umukingo waraguye, mu kwezi kwa gatanu, ubwo Intara y’iburengerazuba yibasirwaga n’ibiza.

Ikirimo yo kubaka iyi nyubako yatangiye mu 2020, iheruka kugira ikiyikorwaho muri Mata 2023, aribyo bituma abenshi bibaza icyabuze ngo inyubako yuzure.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, avuga ko icyadindije inyubako y’abajyanama b’ubuzima batarakigezwaho, ariko bari buze kubegera, inyubako ikubakwa.

Ati “Ikibazo ntabwo bakitugejejeho, ngo dufate umwanya tukinjiremo, gusa nabyumviseho ariko turaza kubegera tuganire tumenye imbogamizi bahuye nazo zatumye umushinga udindira.”

Inyubako y’abajyanama b’ubuzima irimo kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, mu murenge wa Boneza aho uba witegeye ikirwa cya Bugarura, kiri mu Kiyaga hagati.

Mu karere ka Rutsiro habarurwa abajyanama b’Ubuzima 1,932 babarirwa mu makoperative 17, aho bahuje imbaraga ngo bubake inzu yo kwakiriramo abagana akarere ka Rutsiro ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 140 Frw, ariko ikaba imaze imyaka 3 itaruzura.

Inyubako y’abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Rutsiro imyaka ikomeje kwisunika itaruzura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *