Rutsiro: Abakozi ba Sacco bafunzwe bakekwaho kurigisa Miliyoni 28 Frw

Bamwe mu bakozi ba Sacco Abesamihigo Gihango, yo mu karere ka Rutsiro bamaze iminsi ibiri bafunzwe bakekwaho kunyereza Umutungo wa Sacco ungana na Miliyoni 28 Frw.

Abakozi bafunzwe ni Niyigena Hyacinte yari umukozi uhagarariye agashami ka Rugarambiro na Uwimbabazi Innocente wari ushinzwe inguzanyo.

Aba bakozi kandi bafunganwe na Niyigaba Emmanuel, wari umucungamutungo wa SACCO ABESAMIHIGO GIHANGO umaze umwaka yirukanwe n’iyi Sacco azira amafaranga ibihumbi 200 frw yaburiwe irengero muri 2020, na Uwababyeyi Marie Josse wahoze ari umukozi wo kuri Gishe, nawe wari washeshe amasezerano na Sacco.

Zirimwabagabo Pierre Celestin, Perezida w’inama y’Ubutegetsi ya SACCO Abesamihigo Gihango yahamirije RWANDANEWS24 aya makuru, atubwira ko nta cyuho mu mikorere ya Sacco usibye muri Serivisi yo gutanga inguzanyo. 

Ati “Abafunzwe ni abakozi ba Sacco 2, bafunganwe n’abandi 2 bakoranye nayo ariko amasezerano yabo yari yarasheshwe, bose bakaba bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Sacco.”

Akomeza avuga ko aba bakozi babo n’ubwo bafunzwe bitateje icyuho mu mikorere ya Sacco, usibye muri serivisi y’inguzanyo kuko uwari ubishinzwe nawe afunzwe, asaba abanyamuryango gukomeza bakabagana, bagakomeza kwizera ko umutungo wabo ucunzwe neza, kandi abawucunze nabi babiryozwa.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko abafunzwe bazira Miliyoni 28 Frw zaburiwe irengero muri Raporo RIB ifite, mu gihe ubugenzuzi bw’imbere muri Sacco igaragaza ko Miliyoni 39 Frw arizo zaburiwe irengero.

Uyu Niyigaba Emmanuel yirukanwe, kuwa 20 Ukwakira 2022 nyuma BNR igaragaje raporo y’ubugenzuzi bukagaragaza ko muri 2020 hari amafaranga ibihumbi 700 frw yakuye kuri konti ya Sacco Gihango ayajyanye kuri konti ya Sacco Rugarambiro akayagezaho haburamo ibihumbi 200 frw, agafatwa nk’umuntu ukoresha umutungo mu nyungu ze bwite.

Ibaruwa yandikiwe Niyigaba Emmanuel ngo haseswe amasezerano
Ibiro bya Sacco Abesamihigo Gihango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *