Abo muri COPILAK barabogoza, Umuvunyi mukuru yababwiye ko hakiri amahirwe

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’abarobyi ya COPILAK ikorera mu kiyaga cya Kivu barabogoza basaba uwabarenganura, nyuma y’uko bavuga ko barenganywa n’imbaraga zitagaragara zihishwe inyuma n’abakomeye. Ni mu gihe ubwo batakambiraga Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yababuriye igisubizo.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa mbere, tariki 16 Ukwakira 2023 mu karere ka Rubavu, ubwo Umuvunyi mukuru yarimo yakira akanakemura ibibazo by’abaturage byabaye agateranzambe, mu bukangurambaga rwatangiye bwo gukumira no kurwanya Akarengane.

Karenzi Antoine, Umuturage wo mu karere ka Rubavu avuga ko ikibazo cya COPILAK cyabo gisanzwe n’umuvunnyi akizi ariko batibaza impamvu kidakemuka, ibyo avuga barenganyijwe n’imbaraga zitagaragara.

Ati “Twareranganyijwe kuko ubutaka bwa Koperative tu tumva ukuntu bwagurishijwe kandi icyangombwa cyabwo kibitswe n’Urwego rw’Umuvunnyi, kubera ko ikibazo cyari kitarakemuka, tujya mu manza tugatsindishwa n’ibitagaragara.”

Akomeza avuga ko batunguwe no kubona umutungo wabo ugurishwa kandi bari bizeye ko ibyangombwa byabwo bibitswe n’Umuvunyi.

Karenzi Antoine, umwe mu bagize COPILAK avuga ko batazi uko batsindwa mu nkiko, kubera abakomeye bashakaga ubutaka bwabo

Ndamyimana Isiaka, Perezida wa COPILAK ahamya ko iyi koperative yambuwe ubutaka ku buryo bw’amanyanga, kuko babwirwa ko bagurijwe amafaranga n’umugore wabaga muri Canada ariko ntiberekwe uko amafaranga yinjiye muri Koperative.

Akomeza avuga ko batsindwa kubera impamvu zitagaragara zihishwe inyuma n’abakomeye bamunze Inkiko, kuko ubutaka bwabo ari kenshi bwifujwe n’abakomeye bigera ubwo bajya kubitsa icyangombwa cy’ubutaka k’Umuvunyi ariko abarimo bakaba barabahaye icyo kubaka batumva uko byagenze, ariho bahera basaba kurenganurwa.

Ikindi atumva ni ukuntu bagiye batsindwa imanza babwirwa ko banze ko kuburana kandi bari mu Rukiko.

Ikindi abanyamuryango ba COPILAK bagarukaho bafata nk’akarengane, n’uburyo uwabayoboraga Munyaburanga Leon wanyerejr umutungo wabo, agafunga, Urukiko rukamufungura atanze ingwate (Ihawe Procureur) ariko bo bajya kuyishaka nyuma yo gutoroka Igihugu bakayibura.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine ageze ku kibazo cya COPILAK yababwiye ko iyo byageze mu nkiko hasuzumwa uko byakozwemo.

Ati “Ibintu bya COPILAK byaciye mu nkiko, bidusaba kureba aho bigeze tukareba nimba inzira zose barazinyuzemo nidusanga biri mu karengane bashake uko basubirishamo bashingiye ku ngingo nshya.”

Akomeza avuga ko ibibazo byakiriwe n’Urwego ahagarariye iyo harimo ibiremereye bishyikirizwa Umukuru w’Igihugu.

Abanyamuryango ba COPILAK  bavuga ko barenga 160, uwabayoboraga mbere witwa Munyaburanga Leon, ari numwe mu bateje ibi bibazobyose nyuma yo kwiba Miliyoni 120 Frw yahunze Igihugu.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yakiriye ibibazo byananiranye mu karere ka Rubavu
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias nawe yari muri Sitade Umuganda ahakirirwaga ibibazo by’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *