Rubavu: Umwana utagwingiye aturuka mu ifunguro yagaburiwe – Ubutumwa ku babyeyi

 Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, ababyeyi bo mu karere ka Rubavu bongeye kwibutswa ko umwana utagwingiye aturuka mu ifunguro yagaburiwe (Turi ibyo Turya).

Ubu ni bumwe mu butumwa bwahawe ababyeyi bo mu murenge wa Rugerero bitabiriye umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, wizihijwe kuri uyu wa 16 Ukwakira 2023.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique mu butumwa yahaye ababyeyi bitabiriye uyu munsi yabibukije inshingano zabo mu guhangana no kuba abana batagwingira.

Ati “Babyeyi mwigishijwe kenshi guteka indyo yuzuye, muzirikane ko Abana bazima bava mubyo bariye, natwe nk’ubuyobozi turi guhangana n’uko Abana bari munsi y’imyaka ibiri bari mu igwingira bavayo, kuko kuri ubu tubahanze amaso.”

Akomeza asaba ababyeyi kumva ko guteka indyo yuzuye bisaba ubushobozi buhenze, kuko bagomba kuzirikana ko barera Igihugu.

Turinimigisha Innocente, Umuhuzabikorwa w’umushinga Nice (Nutrition City Ecosystem) mu karere ka Rubavu avuga ko umwana utagwingiye aturuka ku ifunguro yagaburiwe.

Ati “Dukwiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, dushishikariza abaturage kurya indyo yuzuye kuko Umwana muzima ava mubyo arya.”

Akomeza avuga ko mu bikorwa bakoze harimo kugaburira abana bo mu miryango itishoboye ngo batange ubutumwa ku miryango ko bahera kubyo biyezereza bakabona indyo yuzuye bagaburira abana.

Mukandayisenga Vestine, utuye mu murenge wa Rugerero asanga kuba bagifite abana bari mu igwingira bituruka ku babyeyi batezutse ku nshingano zo kugaburira abana indyo yuzuye, aho asanga bagiye gushyira imbaraga mu kugira inama iyi miryango ikagira akarima k’igikoni.

Muri uyu muhango abaturage bibukijwe ko Amazi ari ubuzima, bibutsa ababyeyi kugaburira umwana igi rimwe ku munsi. Mu gihe Abana bari munsi y’imyaka 2, bagwingiye mu murenge wa Rugerero ari 14.

Ababyeyi bakanguriwe kugaburira abana babo indyo yuzuye

One thought on “Rubavu: Umwana utagwingiye aturuka mu ifunguro yagaburiwe – Ubutumwa ku babyeyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *