Abagore bo mu cyaro i Rubavu bahawe umukoro

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro abo mu karere ka Rubavu, abo mu karere ka Rubavu bahawe umukoro wo kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 15 Ukwakira 2023, mu murenge wa Kanzenze ari naho uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’akarere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence yasabye abagize imiryango kwimakaza ibiganiro.

Ati “Mwirinde amakimbirane yo mungo mwimakaze ibiganiro, kandi twese Dushyigikire iterambere ry’umugore wo mu cyaro.”

Mu mbogamizi yagarutseho, yavuze ko Abagore bafite ubuhinzi buteye imbere nubwo batarabasha kugera aho bifuza, kubera imbogamizi zishingiye ku kugana ibigo by’imari.

Kuri izi mbogamizi kandi yikeje abagore kuzakomeza gufatanya mu bikorwa byo kubafasha bagahinga kijyambere bakoresha ikoranabuhanga, ari nako bahangana n’imihindagurike yibihe no kurwanya ibiza.

Uwambajamariya kandi yagaragaje ko hakenewe uruhare rwa buri wese ku kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Avuga ko bagiye gukebura imiryango itarasezerana ngo ibane byemewe n’amategeko hirindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence yasabye abagize imiryango kwimakaza ibiganiro

Abagore bo muri uyu murenge baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bagiye gushyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Ndabereye Damarisi, wo mu kagari ka Nyamikongi avuga ko kuba kuva yavuka aribwo bwa mbere ari buryame kuri Matela.

Ati “Naryamaga ku birago none ngiye kuryama kuri Matela, ibi bizampa kuryama neza kandi ngire inama abagore bagenzi banjye ngo dushyire mu ngiro impanuro twahawe.”

Ndabereye Damarisi Avuga ko mu myaka 55 atari yarigeze aryama kuri Matela

Nyirabashyitsi Ester, nawe wo mu kagari ka Nyamikongi avuga ko umunsi w’umugore wo mu cyaro kuwizihiza bigaragaza agaciro Umugore yahawe, by’umwihariko mu nzego zifata ibyemezo.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro watangiriye kwizihizwa mu Bushinwa mu mwaka w’i 1995, mu gihe mu Rwanda wizihijwe bwa mbere mu 1997.

Bimwe mu bikorwa by’Abagore bo mu murenge wa Kanzenze
Amakoperative y’abagore bo mu murenge wa Kanzenze yongerewe ubushobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *