Itariki y’ubukwe bwa Ciza Hussein waraye ahetse Etincelles FC i Nyagatare yamenyekanye

Rutahizamu Ciza Hussein Mugabo ufite inkomoko mu Burundi ariko ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda yamaze yamaze gutangaza itariki y’ubukwe n’umukobwa w’ikizungerezi witwa Uwamahoro Arlette, wo mu mujyi wa Huye bamaze imyaka 4 bakundana.

Mu kiganiro na Rwandanews24 yaduhamirije ko ubukwe bwe na Uwamahoro Arlette buzaba kuwa 24 Ugushyingo 2023.

Ati “Ubukwe buzaba mu mpera z’umwaka, mu karere ka Huye iwabo w’umukunzi wanjye Uwamahoro tumaze imyaka 4 dukundana.”

Akomeza avuga ko Umukunzi we witwa Uwamahoro Arlette bamenyanye ubwo yari umukinnyi wa Mukura VS yanabereye Kapiteni, mbere y’uko ayivamo yerekeza muri Rayon Sports FC.

Ati “Umukunzi wanjye twamenyane nkigera i Butare nje gukinira Mukura VS, ubwo yigaga muri kaminuza ya PIASS, yari ituranye n’ahantu twakoreraga local, maze imyaka 8 tuziranye,  ariko imyaka 4 niyo ishize turi mu rukundo, yandutiye abandi bakobwa, nabomubonyemo ibyo nashakaga ku mukobwa numvaga uzambera umufasha.”

Tumubaje impamvu yasohoye urupapuro rugaragaza umunsi w’ukumunsi w’ubukwe (Save the Date), nyuma yo gutsinda igitego cyahesheje ikipe ya Etincelles FC amanota 3 itaherukaga, yatubwiye kwari ukugira ngo icyo gitego agiture umukunzi bagiye kurushinga.

Ati “Igitego natsinze ejo Sunrise cyaranshimishije, kuko ikipe yacu yatangiye nabi shampiyona, kubera utubazo twa hato na hato, amanota y’ejo yari akanewe cyane, kuko twari ku mwanya ubanziriza uwanyuma!!  ejo nasohoye Save the Date ya mariage yacu, kugira ngo igitego natsinze ngiture umukunzi wanjye.”

Yaboneyeho gushimira abakunzi b’ikipe ya Mukura bamuhaye ikaze mu Rwanda, abasaba no kuzaza kumushyigikira mu bukwe.

Ati “Abakunzi b’ikipe ya Mukura, dore mwarampaye ikaze mu rugo, mu giye no ku mpereza umugore mwiza, muratumiwe.”

Ciza yatangiriye umupira mu ikipe y’abana ya Etoile de Bwiza i Burundi, ahava ajya muri Dynamic yari mu cyiciro cya gatatu afite imyaka 10, ahamara imyaka ibiri ajya mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu ya se wa Ndikumana Hamadi Katauti.

Ciza yakiniye iyi Dyanamic umwaka umwe mbere yo kubengukwa na Atlético Olympique ayikinira imyaka itanu. Umutoza Kaze Cédric wamutozaga ni we wamuzanye muri Mukura muri 2013.

Ciza Hussein urimo gukinira ikipe ya Etincelles FC yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda mu mwaka w’imikino 2023-2023, amaze inyaka 10 muri iyi shampiyona, yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports FC.

Itariki y’ubukwe bwa Ciza Hussein yamenyekanye
Ciza Hussein n’umukunzi we w’ikimero uvuka mu karere ka Huye
Ciza yaraye ahesheje intsinzi Etincelles i Nyagatare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *