Rutsiro: Gitifu w’Akarere utararahijwe akomeje kuba inzitizi ku bibazo by’abaturage

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko Gitifu w’akarere akomeje kuba inzitizi, kuri Serivisi z’Ubutabera mu irangizamanza zo mu rwego rwisumbuye  kubera ko atabasha kuzibarangiriza.

Ubwo bamwe muri aba baturage baganiraga na Rwandanews24 bavuze ko imanza bageza kuri uyu Gitifu bifuza ko azibarangiriza ziba zaravuye mu rukiko rukuru, kubera ko ab’Imirenge batabifitiye ububasha. Ngo gusa imyaka igiye kuba ibiri atararahizwa ngo nawe agire ububasha bwo kuba yazirangiza nk’Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga.

Aba baturage ikindi bagarukaho n’uburyo bamukenera kuko batasha kubona ubushobozi bwo kwishyura abahesha b’inkiko b’umwuga ngo babaheshe ibyo batsindiye, bakamubura.

Umuyobozi w’akarere w’agateganyo, Mulindwa Prosper yatangarije Rwandanews24 ko bandikiye Minisiteri y’Ubutabera ngo uzaze kubarahiza, Gitifu w’akarere naba Noteri b’ubutaka mu mirenge hakabamo imbogamizi.

Ati “Ntabwo arabasha kurahira, kuko yaje avuye ku kandi karere, gusa twandikiye Minisiteri y’ubutabera habamo imbogamizi kuko ibaruwa itabagezeho, ariko twongeye kuyohereza, abaturage bihangane mu minsi mike azaba yarahijwe.”

Akomeza avuga ko ikibazo cyo kurahizwa kitari kuri Gitifu w’akarere gusa, kuko hari naba Niteri b’ubutaka mu mirenge baje mu kazi nyuma nabo bakeneye kurahizwa.

Gitifu w’akarere ka Rutsiro yaje muri aka karere muri 2022 avuye mu karere ka Musanze, asimburana nuwari usanzwe wimuriwe mu karere ka Ngoma.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *