Bamwe mu bageze muzabukuru bo mu karere ka Rubavu, bavuga ko hakiri icyuho mu gutoranya abageze muzabukuru batishoboye bakwiriye gufashwa na Leta.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 03 Ukwakira 2023, mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze muzabukuru.
Kayinamura Rubare, utuye mu kagari ka Nengo yagize ati “Leta ifite gahunda nziza zo gufasha abatishoboye batakibashije kugura icyo bimarira kubera intege nke, ikibazo nuko zitatugeraho twese. Kurya turya utwo Imana iduhaye kubera ko ba Mudugudu baba batatwanditse ngo natwe dufashwe.”
Murego Bishaba, utuye mu kagari ka Mbugangari yagize ati “Turacyabangamiwe no kuba imfashanyo zo gufasha abageze muzabukuru zitatugezwaho, kuko nkatwe ntitukibasha guca inshuro tukaba natwe dusaba ko twajya dufashwa nk’uko Umukuru w’Igihugu aba yabitwoherereje.”
Umuyobozi W’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias yacyeje imico yo kwizigamira kw’abageze muzabukuru bo muri aka karere ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abageze muzabukuru.
Yagize ati “Turabashimira uko Mwateganyirije izabukuru, gusa mukomeze kuzirikana ko umubyeyi ahozaho, Muzirikane gukomeza kubitoza abato mubasangiza icyiciro cyiza mugezemo nabo bakomeze kugitegurirwa bakiri bato kugira bazahagere bafite amasaziro meza babikomora ku kubiharanira no kubitozwa n’ababyeyi babo.”
Yaboneyeho kwibutsa abageze muzabukuru ko nubwo bafite intege nke bitabakuraho inshingano, kuko bagikenewe mu bitaramo byo gutoza abato.
Ubwo hizihizwaga uyu munsi mu karere ka Rubavu, Bamwe mubo bivugwa ko batishoboye bahawe Ibiryamirwa n’ibiribwa by’ibanze nubwo uburyo batoranyijwe butavuzweho rumwe.

