Umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukomeje kugenda utakza ibice byinshi mu byo wari usigaranye kuko kugeza ubu uyu mutwe umaze gutakaza, Kibalizo, ije yiyongera ku tundi duce bambuwe kare turimo Nturo ndetse na Peti.
Uyu mutwe w’inyeshyamba uri gutakaza ibi bice mu gihe hari harabayeho guhagarika imirwano nyamara uko amasezerano ya Luanda yabivugaga, nti byakurikizwa ahubwo birangira ingabo za Leta ya Congo hamwe n’inyeshyamba bafatanya zose birangira bubuye urugamba.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo, umuvugizi w ‘intara ya Kivu y’amajyaruguru yatangaje ko ingabo za Leta ya Congo zitigeze zinjira m’urugamba, nk’uko bari kubitangaza.
Ibi yabitangaje mu gihe urusisiro rwa nturo rwamaze gutwikwa ndetse no ku Ipeti hakaba hamaze kwinjirwa n’abasirikare ba Leta ndetse n’izindi nyeshyamba zibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Imirwano ikomeye yabaye kuwa gatatu mu duce twa Burungu, Kabalekasha, Katovu, Kilolirwe, Nyakabingu, Rugeneshi no hafi yaho muri teritwari ya Masisi y’intara ya Kivu ya Ruguru yatumye abantu benshi bahunga ingo zabo.
Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bikoreye ibyabo bahunga imirwano. Radio Okapi isubiramo sosiyete civile ya Masisi ivuga ko abantu ibihumbi bahunze berekeza muri centre ya Kitshanga, n’i Kirolirwe ku birindiro by’ingabo z’Akarere ka Africa y’iburasirazuba.
Iyi mirwano ikomeye yasubukuye byeruye ku cyumweru, kuwa mbere no kuwa kabiri irasubika yongera kubura ejo kuwa gatatu, n’uyu munsi.
Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inzu nyinshi zirimo gushya mu mirwano y’uyu munsi kuwa kane i Masisi.
Konti zo ku mbuga nkoranyambaga z’abashyigikiye uruhande rwa leta zivuga ko izo nzu ziri ahitwa Nturo muri Masisi zari zahungiyemo abarwanyi ba M23 zatwitswe na Wazalendo, naho abashyigikiye uruhande rwa M23 bakavuga ko ari inzu z’aborozi b’aho Nturo muri Masisi zirimo gutwikwa n’ubufatanye bwa FARDC, FDLR na Wazalendo.
Kuva muri Werurwe(3) habonekaga agahenge kagereranyije kategetswe n’ibihugu by’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) byohereje ingabo kujya hagati y’impande zarwanaga.
M23 ubu ishinja zimwe mu ngabo za EAC guha uruhande rwa leta ibice zarekuye ngo bijyemo izo ngabo. Ingabo za EAC ntacyo ziravuga kuri ibi.