Papa Francis yasabye abasenyeri guhesha umugisha abatinganyi bashaka kubana

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yasabye abasenyeri Gatolika kwakira abaryamana bahuje ibitsina ndetse abashaka kubana nk’abashakanye bagaheshwa umugisha ariko ntibyitirwanwe n’isakaramentu ryo gushyingirwa.



Kuwa gatatu Papa Francis yavuze ko kubijyanye n’ababana bahuje ibitsina, hakwiye kubaho itandukaniriro hagati y’icyaha n’igicumuro, yongeyeho ko no kudafashanya ubwabyo ari igicumuro.
Aya magambo yavuzwe na Papa Francis yateje impagarara ku Isi aho bamwe bashyigikiye ibyo yavuze abandi nabo bakabirwanya cyane.


Umuryango New Ways Ministry ukorera ubuvugizi abo mu Muryango LGBTQ+ bo muri Kiliziya Gatolika wasamiye hejuru ayo makuru, wemeza ko iyi ari indi ntambwe itewe mu kuba abawubarizwamo bahagararirwa ndetse bakakirwa muri Kiliziya badahawe akato.


Vatican iracyemera umubano w’abagiye kurushinga nk’umugabo n’umugore, gusa mu bihe bitandukanye Papa Francis yagiye agaragaza ko abo mu Muryango LGBTQ+ na bo badakwiye guhezwa muri Kiliziya ndetse ko umubano wabo ukwiye gushyigikirwa.


Nubwo Vatican itari yemeza niba Kiliziya Gatolika izemera ku mugaragaro ibyo kuba abaryamana bahuje ibitsina bakwemererwa gushyingirirwayo, abapadiri bo mu bihugu bitandukanye birimo iby’i Burayi, bashyingira abaryamana bahuje ibitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *