Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byongeye kuzamurwa

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kuzamuka, aho lisansi yavuye ku 1639 Frw kuri litiro, igashyirwa ku 1882 Frw, naho mazutu litiro iva ku 1492 Frw, ishyirwa kuri 1662 Frw.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kuri uyu wa Kabiri tairki 03 Ukwakira 2023.




RURA yatangaje ko ibi biciro bizakurikizwa mu mezi abiri ari imbere, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023.
RURA yakomeje itangaza ko “Iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kugaragara ku isoko mpuzamahanga.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda , Jean Chrysostome Ngabitsinze, aganira na RBA yavuze ko hari amafaranga leta yari yigomwe nubwo ibiciro by’ ibikomoka kuri peteroli byazamutse.


Ati “ Kuba twarigomwe nk’igihugu cyacu ngo dufashe abaturage bacu ngo babone ibiribwa mu buryo butagakwiriye guhendwa,ntabwo bivuze ko umusoro wavuyeho wabaye imfabusa .Kuvanaho umusoro byabaye ingamba nziza , abanyarwanda twakwishimira, ubuyobozi bwakoze kugira ngo abantu boroherezwe ngo abantu babashe kubona ibidahenze cyane.”


Minisitiri w’Ubucuruzi n’imganda yasabye abacuruzi kuturiirira ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori ngo bazamure ibiciriro by’ibiribwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *