Nyamasheke: Abafundi bari kwagura Urwibutso bagwiriwe n’umukingo babiri barapfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo umukingo wagwiriye abarimo gukora imirimo yo kwagura Urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyamasheke 10 muri bo bagwiriwe n’umukingo, 2 bahita bapfa, 8 barakomereka bikabije.

Ibi byabereye mu murenge wa Gihombo, akagari ka Butare ho mu mudugudu wa Rwatsi, kuri uyu wa 02 Ukwakira 2023 mu masaha ashyira saa tatu n’igice.

Aya makuru Rwandanews24 yayahamirijwe n’umuyobozi w’akarere w’agateganyo, Muhayeyezu Joseph. 

Ati “Mu masaha ya saa tatu n’igice nibwo twamenye amakuru ko habaye Umukingo wari ugiye kubakwaho urukuta re’amabuye m’Urwibutso rwa Rwamatamu wagwiriye abantu 10, babiri muri bo bahise bitaba Imana 8 bakomeretse bajyanywe ku Bitaro bya Mugonero.”

Yakomeje avuga ko inzego zitandukanye zagiye ahabereye iyi mpanuka, anaboneraho kwihanganisha imiryango yabuze abayo.

Abitabye Imana imibiri yabo yajyanwe ku bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Ibiro by’akarere ka Nyamasheke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *