Dr Denis Mukwege azwiho kudaceceka imbere y’ibibazo bya politike mu gihugu cye, ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, no kuvuga ku nkomoko yabyo, ariko icyo azwiho cyane ni ukuvura abagore cyane cyane bafashwe ku ngufu bakanangizwa imyanya ndagagitsina muri ibi bibazo by’umutekano mucye iwabo.
Ibyo byatumye ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, ariko kandi ni umwe mu bantu bafite ibihembo byinshi yahawe ahantu henshi, ndetse n’impamyabumenyi z’icyubahiro yahawe na kaminuza zirenga 15 z’ahatandukanye ku isi.
Uyu munsi urugendo rwe rwafashe irindi korosi, arashaka gutegeka Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bisobanuye ko noneho mu buryo bweruye uyu muganga w’inzobere mu ndwara z’imyanya ndagatsina y’abagore yinjiye muri politike.
Mu minsi ishize abaturage bakusanyije miliyoni zigera ku 160 z’amafaranga ya Congo nk’inkunga yabo kugira ngo bamwishyurire ‘caution’ isabwa umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Mu cyumweru gishize ari muri Amerika aho yahawe impamyabumenyi y’icyubahiro na Kaminuza ya Morehouse y’i Atlanta, yatangaje ko mu gihugu cye hari umwuka mubi mbere y’amatora.
Amatora ya perezida wa DR Congo ateganyijwe tariki 20 Ukuboza(12) uyu mwaka aho Perezida Felix Tshisekedi uriho yatangajwe nk’umukandida w’ishyaka rye, abandi bakandida nabo bakaba bamaze iminsi batangaza ko bazahatanira uyu mwanya.
Ari i Atlanta, Dr Mukwege yagize ati: “Ibintu byifashe nabi mbere y’amatora kuko abantu batizeye ubwigenge bwa komisiyo y’amatora, n’urukiko rurengera itegekonshinga. Hari kandi kubangamira demokarasi no kugerageza kubuza abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwiyamamariza umwanya wa perezida.”
u mwirondoro we, Mukwege w’imyaka 68, avuga ko yavukiye i Bukavu mu muryango uciriritse aho se yari umuvugabutumwa. Avuga ko akiri muto kenshi yaherekezaga se gusura abarwayi, ari naho avuga ko yavanye ubushake bwo kuzaba umuganga.
Mukwege akiri ingimbi yagiye kwiga ubuvuzi i Bujumbura, arangije agaruka iwabo gukorera muri Hopital General de Lemera muri teritwari ya Uvira nyuma abona amahirwe ya ‘bourse’ yo kunononsora amasomo y’ubuvuzi bw’indwara z’abagore i Angers mu Bufaransa.
Abamushima bavuga ko byashobokaga ko aguma Iburayi agakomeza gukorerayo nk’umuganga, ariko ko yahisemo kugaruka iwabo kuvura abo mu gihugu cye nka muganga mukuru ku bitaro bya Lemera.
Mu 1996, imirwano igeze muri Uvira mu ntambara yakuyeho uwari Perezida Mubutu Sese Seko (mu 1997), Dr Mukwege yarahunze, kuri ibi bitaro habaye ikiswe “ubwicanyi bwa Lemera” aho abarwayi – barimo abasivile, abaforomokazi, n’inkomere z’abasirikare ba leta bakomerekeye mu mirwano bariho bahavurirwa–bishwe n’inyeshyamba za AFDL zari ziyobowe na Laurent-Désiré Kabila nk’uko biri muri raporo y’inzobere za ONU izwi nka Mapping Report.
Mukwege avuga ko nyuma agarutse i Lemera yasanze byose byarasenyutse, nuko arahava ajya gushinga ‘clinic’ ye bwite i Panzi, kamwe mu duce tw’umujyi wa Bukavu.
Ku gutangiza ivuriro rya Panzi, mu 2013 mu kiganiro na BBC yagize ati: “Umurwayi wanjye wa mbere mu 1999 yari yafashwe ku ngufu, maze bamushinga intwaro mu gitsina, baranamurasa, amayasha ye yari yashwanyutse. Natekerezaga ko uwabikoze ari umusazi”, avuga ko uwo mwaka yavuye abandi bagore 45 bakorewe ibisa n’ibi.
Urubuga rwa Panzi Foundation akuriye ruvuga ko kuva icyo gihe kugeza ubu ibitaro bye bimaze kuvura abagore barenga 70,000 kandi buri munsi “hagati y’abagore batanu na barindwi barokotse [ihohoterwa] binjira mu miryango yacu”.
Iby’igihembo cya Nobel yakimenye arimo kubaga
Dr Mukwege ufatwa nk’icyitegererezo mu gukoresha ijwi rye mu kurwanya intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, ari mu bantu bavuga rikumvwa iwabo no ku rwego mpuzamahanga.
Gusa abo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo bamunenga ivanguramoko kuri bo, bavuga ko atajya yamagana ubwicanyi n’ivangurwa bo bakorerwa. Ibyo we yagiye ahakana.
Mbere y’uko ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yari yarahawe ibindi bihembo mpuzamahanga byinshi kubera akazi ke, harimo igihembo cya ONU cy’uburenganzira bwa muntu, ndetse no kwitwa Umunyafurika w’Umwaka wa 2009.
Ubwo yahabwaga igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018 yabwiye komite igitanga ko yari mu cyumba cyo kubaga ubwo yamenyaga ayo makuru.
Yagize ati: “Nari ndimo kubaga nuko numva abantu batangiye gusakuza (mu byishimo), byarantunguye.
“Mbasha kubona ibyishimo mu masura y’abagore benshi bishimiye ko nashimiwe.”
Nyuma abantu bahise baba benshi ku bitaro bye mu kwishimira icyo gihembo avuga ko yatuye abagore benshi bakorewe urugomo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Nubwo icyo gihe yari yarashwanye n’ubutegetsi bwa Kinshasa, umuvugizi wa leta, Lambert Mende icyo gihe, yashimiye Dr Mukwege.
Yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Twagize ibyo tutumvikanaho [na we] igihe cyose yagerageje gushyira politike mu kazi ke, ubundi k’ingenzi mu gufasha abantu. Ariko ubu, twishimiye ko akazi k’umunyagihugu wacu kashimiwe na Akademi ya Nobel.”
Ubusanzwe Mukwege si umunyapolitike, izina rikomeye yubatse mu bikorwa byo kwita ku bagore bakorewe ihohoterwa niyo karita azanye muri politiki ngo arebe ko yamugeza ku gutegeka DR Congo.
Bamwe babona Mukwege nk’umukandida uzaha akazi gakomeye abandi bakandida kuko ashobora kwigarurira imitima y’abatora iyo karita ye, abandi bamufata nk’ikimanuka muri uyu mukino wa politiki ya DR Congo adasanzwemo nk’umukinnyi ukomeye.