Bamwe mu bagana n’abavuka mu karere ka Nyamasheke bakomeje kwishakamo ibisubizo mu kuvugurura umujyi w’aka karere bawuzuzamo imiturirwa.
Mu bateye intambwe ba mbere bagakora igikorwa nta gereranywa barimo abajyanama b’ubuzima Biyujurije inzu ibatwaye Miliyoni 484,699,795 Frw, aho iyo nzu batangiye kuyubaka mu mwaka wa 2018-2019.
Iyo uganira n’abajyanama b’ubuzima bakubwira ko igikorwa bubatse muri aka karere agaciro kacyo gatumbagira umunsi ku munsi, dore ko nubwo basigaje kwishyura Rwiyemezamirimo wayubatse Miliyoni 60 Frw, utaza ngo ubishyure Miliyari imwe ngo baguhe iyi nyubako.
Nyirahabimana Philomene Akubu, Umuyobozi wa Sosiyete y’abajyanama b’ubuzima muri aka karere avuga ko ibyo bagezeho babikesha Imiyoborere myiza ya Paul Kagame.
Ati “Twifuzaga ko dushyira umutungo wacu hamwe tugakora igikorwa kirambye kandi kibyara inyungu, kandi twabigezeho, ibi byose tukaba tubikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.”
Akomeza avuga Urugendoshuri bakoreye i Karongi rwatumye bagura ibitekerezo, bakava ku mishinga mito bari basanzwe bakora birimo nk’ubworozi n’ubuhinzi bidashinga bakera Rwiyemezamirimo akabubakira inyubako, bakagenda bamwishyura mu byiciro kuri ubu bakaba bamusigayemo Miliyoni 60 Frw.
Akubu kandi yadutangarije ko Imiryango yose y’inzu ikorerwamo kuko yuzuye ikenewe ndetse ko bakomeje guterwa ishema no kubona abandi bajyanama b’ubuzima barimo kuza kuhakorera ingendo shuri baza kubigiraho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Muhayeyezu Joseph mu kuganiro na Rwandanews24 yavuze ko ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima byahinduye isura y’akarere.
Ati “Inzu y’icyitegererezo bubatse muri aka karere kandi yanahinduye isura y’akarere, aho yakemuye ibibazo by’abacuruzi baburaga aho bakorera akaba ari ibikorwa twishimira, tutirengagije n’indi mirimo basanzwe bakora mu midugudu aho batuye yo kwita ku baturage.”
Akomeza avuga ko abajyanama b’ubuzima bo muri aka karere uruhare rwabo mu midugudu aho batuye ari ntagereranywa ku ruhande rw’imibereho myiza n’ubuzima by’abaturage.
Mu bufasha akarere ka Nyamasheke kahaye aba bajyanama b’ubuzima harimo inkunga y’ibitekerezo n’inkunga y’ikibanza cyubatswemo iyi nyubako igeretse rimwe, ikaba yaratangiye gukorerwamo mu ntangiriro za 2022.


