Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo CG Emmanuel Gasana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo ba Komiseri CG Emmanuel K. Gasana, CP Emmanuel Butera, CP Vianney Nshimiyimana, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.



Bikubiye mu itangazo rya Polisi ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, rivuga ko nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 99 barimo na ba komiseri.



Mu ba Polisi Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abo ku rwego rwa Ofisiye Bakuru batanu, abo ku rwego rwa Ofisiye bato 28 n’Abapolisi bato 60. Hanasezerewe kandi Abapolisi barindwi ku mpamvu z’uburwayi ndetse n’abandi batandatu ku mpamvu zitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *