Ntacyombonye Daphrose, usanzwe ari umuturage wo mu karere ka Rubavu, avuga ko yari abayeho nabi m’ubukene bwiyongeragaho ubwigunge ariko kuva Umuryango udaharanira inyungu Duhumurizanye Iwacu Rwanda wamwegera ubuzima bwe burimo guhinduka.
Mu bukangurambaga buganisha ku gukemura ibibazo bikibangamiye abaturage, abo muri uyu muryango DIR bavuga ko babonye ko nabo hari umusanzu batanga mu gufasha abatishoboye babayeho nabi maze biyemeza kumusanira no ku musakarira inzu yendaga kumugwaho.
Ubu bukangurambaga bwo gufasha abatishoboye kwivana mu bukene, bwakorewe mu murenge wa Busasamana no mu karere ka Rubavu muri rusange.
Ntacyombonye mu kiganiro na Rwandanews24 yavuze ko ubuzima bwe bukomeje guhinduka, kubera ko atakirara anyagirwa n’imvura ariko hakiri byinshi akwneye mu mibereho ye.
Ati “Ntarabona DIR narindi ahantu habi, imvura yagwa ikancikiraho n’abana, none baransakariye bagiye no kuyitera igishahuro nanjye nture heza nk’abandi banyarwanda.”
Akomeza avuga ko n’ubwo intege zo gukora ari nke, aramutse abonye Inka yabasha kubona amata agatemba itoto we n’abana be byaba ari akarusho.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias avuga ko kuba uyu muturage yashyikirijwe inzu ngo abashe gutura heza bidahagije, ko bazakomeza ku muherekeza muri uru rugendo.
Ati “Ntacyombonye mu rwego rwo kumufasha kurushaho kugira imibereho myiza, dusanga hari izindi nkunga akeneye kandi mu bushobozi buhari turakomeza tumufashe.”
Akomeza avuga inzu nziza ari icyo umuturage ayiririyemo akaba ariyo mpamvu barakomeza kumuherekeza, bakamufasha kuba yabona inka ku buryo yajya imukamirwa we n’umuryango we.
Abatuye akarere ka Rubavu bakomeza kwiyongera baturutse mu turere dukikije aka karere ari nabyo bitumbagiza umubare w’abagatuye batishoboye.
Ubu bukangurambaga bwasojwe kuri iki cyumweru, n’amarushanwa y’imikino inyuranye yahuje amakipe y’utugari tugize umurenge wa Busasamana arimo (Amarushanwa yo gusiganwa ku maguru, Imikino ya Basket, umupira w’amaguru n’igisoro).



