Abitabiriye Open Day ya Karongi bagaragaje inzitizi bagihura nazo

Bamwe mu bitabiriye imurikabikorwa ryateguwe n’akarere ka Karongi bagaragaje ko nubwo hari byinshi byo kwishimira mu mitegurire yayo bagifite imbogamizi ku bikwiriye kuba byanozwa.

Babigarutseho mu kiganiro na Rwandanews24, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nzeri 2023, ubwo hatangizwaga Imurikabikorwa ry’ibikorerwa muri aka karere riri kubera mu murenge wa Bwishyura.

Munyaneza Stive, Umuturage wo mu karere ka Karongi avuga ko imurikabikorwa riteguye neza ariko nta dushya turirimo dushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Hari urubyiruko rwinshi ruri hanze aha rufite ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga ntiwarubonamo hano, akenshi usanga bitegurwa neza ariko kubera bo imishinga yabo iba ihenze barizamo bakabura abaguzi.”

Akomeza asaba Ubuyobozi gushyira imbaraga mu gushakisha abafite impano zo guhanga udushya nabo bakajya bahabwa umwanya bakamurika ibyo bakora.

Umuyobozi wa Future Super Market Ltd ifite uruganda rukora amatafari n’amapave bijyanye n’igihe, Urimubenshi Aimable, avuga ko imurikabikorwa ribafungurira amarembo yo kumurika ibyo bakora, bikabonwa na benshi.

Ati “Imurikabikorwa ridufasha kumurikira abanyarwanda n’abanyamahanga ibyo dukora (Amatafari n’amapave) kuburyo nyuma yaryo ducuruza ku buryo bwagutse no kuburyo mpuzamahanga.”

Akomeza avuga ko abakiriya bibyo bakora aribo bakiri imbogamizi kuko bakiri bake, kandi baregerejwe serivisi bajyaga gushaka i Kigali, akabasaba ko babagana bakabahahira.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (DJAF) muri aka karere, Kellen Kebikomi, avuga ko imurikabikorwa ritegurwa kugira ngo abaturage bamurikirwe ibikorerwa iwabo hanarushaho kuzamuka uruhare rwabo mu kubisigasira ndetse no kugera kuri byinshi mu nyungu rusange.

Kellen avuga ko iyo hateguwe igikorwa nk’iki biba biri mu nyungu z’impande zombi, Abafatanyabikorwa n’abaturage, aho abaturage barushaho gusobanukirwa ibyo bakorerwa naho Abafatanyabikorwa bakigira ku bikorwa bya bagenzi babo bityo bakarushaho kunoza ibyo bakora.

Akomeza avuga ko kwitabira iri murikabikorwa bigusaba kuba ufite ibyo umurika, kandi ko n’aho bishoboka abadafite ubushobozi bafashwa kubigeza aho ryabereye.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine avuga ko kuba abamurika ibikorwa by’ikoranabuhanga umubare wabo ukiri muto bidateye ikibazo.

Ati “Kuba abamurika ibikorwa bigendanye n’ikoranabuhanga bakiri bake nta rirarenga, dore ko  ari ku munsi wa mbere dutangira, haracyari indi minsi tugiye gukora ubukangurambaga ku buryo n’abandi bakiri kuza nabo bahawe ikaze.”

Imurikabikorwa ry’uyu mwaka mu karere ka Karongi ryitabiriwe n’abikorera batandukanye barenga 70 barimo kumurika ibyo bakora, rizamara iminsi 3.

Umuyobozi wa Future Super Market Ltd ifite uruganda rukora amatafari n’amapave bijyanye n’igihe, Urimubenshi Aimable, avuga ko imurikabikorwa ribafungurira amarembo yo kumurika ibyo bakora, bikabonwa na benshi
Hamuritswe ibikomoka ku buhinzi bukorerwa munzu mu karere ka Karongi
Abitabiriye iri murikabikorwa wabonaga akanyamuneza ari kose
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine afungura ku mugaragaro iri murikabikorwa
Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (DJAF) muri aka karere, Kellen Kebikomi, avuga ko imurikabikorwa ritegurwa kugira ngo abaturage bamurikirwe ibikorerwa iwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *