Rubavu: Ishuri ryazamuye amafanga y’ishuri nabo babyukira mu gisa n’imyigaragambyo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu barijujutira Ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Kabirizi bwazamuye amafaranga asanzwe yakwa abana baryigamo nta nama y’ababyeyi yabayeho.

Inkomoko y’intugunda yateje ikibazo muri aba babyeyi barerera kuri iri shuri riherereye mu murenge wa Rugerero, akagari ka Kabirizi, n’amafaranga 4,500 frw bavuga ko bagiye bakwa n’Ubuyobozi bw’ishuri adafitiwe ubusobanuro, kuko bahabwaga inyemezabwishyu y’amafaranga 975 Frw.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Mvano Nsabimana Etienne avuga ko nk’ubuyobozi ba babajwe n’ibyakozwe n’ubuyobozi bw’Ishuri, ndetse ko ikibazo bagikemuye ababyeyi bagasubizwa amafaranga yari yongereweho.

Ati “Ikibazo tukikimenya twahageze tuganira n’ababyeyi baharerera n’ubuyobozi bw’Ishuri, tubasaba gusubiza amafaranga barengeje kuyo basanzwe baka abana bahiga.”

Akomeza avuga ko intandaro y’aya mafaranga 1,500 Frw yateje intugunda mu babyeyi yarimo yakwa ababyeyi ngo ni ayo kwandikisha umwana uje gutangira mu mashuri abanza nay’incuke, mu gihe basanzwe bandikirwa ubuntu.

Akomeza avuga ko bishimiye uko itangira ry’amashuri ryagenze mu murenge wa Rugerero.

Umuyobozi w’ishuri rya Kabirizi, Bantege Kwezi Justin, ahamya ko ibyo bakoze ari amakosa.

Ati “Ubwo narimo nzenguruka mu mashuri nibwo umwarimu yatangiye kwaka ababyeyi amafaranga adateganyijwe, ariko ikibazo twakiganiriyeho tugiye kuyabasubiza.”

Ababyeyi bakoze igisa n’imyigaragambyo kugeza basubije amafaranga

Yamfashije Clarise wari ugiye gutangiza abana babiri, we na bagenzi be bavuze ko ibiri gukorwa n’ubuyobozi bw’ishuri birimo uburiganya.

Ati “Abana twabajyanye ku ishuri tugiye kubandikisha ariko twahuye n’urujijo rwo gucibwa amafaranga 4,500 Frw kuri buri mwana mushya ntidusobanurirwe icyo aya mafaranga azakoreshwa. Turasaba ko Ubuyobozi bwadufasha iki kibazo kigakemuka kuko abana batari kuyishyura batari kwakirwa ngo bige.”

Akomeza avuga icyabateye gukemanga iyi mikorere ari uburyo bari kwishyura amafaranga ibihumbi 4,500 Frw bagahabwa inyemezabwishyu y’amafaranga 975 Frw.

Furaha Mariyana ati “Bari kudusaba amafaranga y’umurengera ntibanaduhe ikigaragaza ko tuyishyuye, ibi biraza kudusenyera ingo kuko tutarabona uko dusobanurira abagabo aho ayo mafaranga twayashyize.”

Nubwo hakigaragara abayobozi b’ibigo by’amashuri bongera amafaranga uko bishakiye, Leta y’u Rwanda ivuga ko bidakwiriye.

Nyuma y’igisa n’imyigaragambyo ubuyobozi bw’ishuri bwasubije aba babyeyi amafaranga y’umurengera bari baciwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *