Huye: Bavuga ko ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka bizabafasha kwikura mu bukene

Abahinzi bavuga ko ku musaruro bajyaga babona hagiye kwiyongeraho uw’imbuto zitangwa n’ibiti bivangwa n’imyaka barimo gutera kuko bamaze kumenya ko zitanga umusaruro uhagije kandi ku isoko zisigaye ari imari ishakishwa nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abaganiriye na Rwandanews24 ni abatuye mu karere ka Huye, Umurenge wa Huye, akagali ka Rukira.

Mujawamariya ni umwe mu bahinzi bateye ibiti bya avoka bivangwa n’imyaka. Avuga ko hari bagenzi be bamaze imyaka ibiri babiteye, ariko ubu batakigira ikibazo cy’amafaranga.

Ati: “Nahisemo gutera ibiti bya avoka kuko abandi zimaze kubakura mu bukene. Izi avoka zera vuba kandi inaha I Huye tuzwiho kugira avoka kuva kera. Ndizera ko nyuma y’amezi 18 nzaba ntangiye kubona amafaranga avuye muri izi avoka.”

Abajijwe niba igiciro cyo kugura ingemwe cyoroheye buri wese, yavuze ko nta kiguzi bisaba.

Ati: “Ntabwo avoka nateye naziguze, ahubwo mu mezi abiri ashize batubwiye ko tugomba kwiyandikisha ku murenge kugirango imvura nigwa tuzahite duhabwa ingemwe. Rero baraziduhaye kandi dufite imvura turizera ko izagabanuka byarafashe.”

Umukuru w’umudugudu wa Rugarama Madame Musabyemariya Fortune, avuga ko kuba abaturage bishimira ko babaonye ibiti bivangwa n’imyaka ku gihe, ari uko bakoze ubukangurambaga hakiri kare.

Ati: “Kubera ko ibihe bisigaye byarahindutse, imvura ikaba isigaye yarahinduye ibihe bikanajyana n’igihe cy’ihinga twakoze ubukangurambaga dufatanyije n’abajyanama mu by’ ubuhinzi. Nubwo bose batarabona ibiti bivangwa n’imyaka, ariko turizera ko bazapfundikira ihinga bose baramaze kubibona.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye, Bwana Migabo Vital, avuga ko uyu ari umuhigo bafite wo gushishikariza abaturage gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko bitanga umusaruro uhagije bakarya bakanasagurira isoko.

Ati: “Imvura igitangira kugwa abaturage bahise bitabira gufata ibiti bivangwa n’imyaka kuko twari twarabakanguriye kwiyandikisha ngo imvura nigwa bazahite batangira kubitera. Uretse kuba bitanga isaso, imbuto zizabafasha kurwanya imirire mibi y’abana ishobora no kuba intandaro y’igwingira ndetse banabone amafaranga kuko ibiti by’imbuto bitanga umusaruro uhagije.”

Gutera ibiti bivangwa n’imyaka ni imwe mu ngamba zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko bigabanya ibyuka bihumanya ikirere, bigafata ubutaka mu rwego rwo kurwanya isuri nayo yangiza ibidukikije.

Ibiti bivangwa n’imyaka birimo amoko atandukanye, harimo ibitanga ubwatsi bw’amatungo, ibitanga ifumbire n’ibyimbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.

Ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka harimo ipapayi, avoka, imyembe, amapera…naho ibitanga ifumbire n’ubwatsi harimo kariyandra, umubirizi, kasiya, resena n’ibindi.

Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imwe muri izo ngamba harimo no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko bifite akamaro gakomatanyije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *