Urujijo ni rwose ku rupfu rwa Mutuyimana wari ufite imyaka 28, n’umwana we witwa Keza wari ufite imyaka 2 basanzwe mu nzu bamanitse bashizemo umwuka.
Ibi byabereye mu murenge wa Kigeyo, akagari ka Nyagahinika, umudugudu wa Kampi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, tariki 25 Nzeri 2023.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko uyu mugabo, yifungiranye mu nzu we n’umwana we ubwo Umugore we witwa Ishimwe Aline w’imyaka 21 yari yagiye kwa Muganga kwivuza ku mpamvu z’urugomo yaraye akorewe nuwo Mugabo we.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo, Rutayisire Munyambaraga Deogratias yahamiriye Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amakuru nyamenye mu kanya ndi mu nzira ngaruka mu kazi kuko maze iminsi muri konji, aho abaturage basanzwe umwana amanitse mu mugozi na se umubyara amanitse mu kagozi ka Supaneti gato bashizemo umwuka, nyuma yo gutera urujijo RIB yahageze, ikomeje iperereza.”
Ubwo rwakoraga iyi nkuru hari hagitegerejwe ko Itsinda ry’abakozi ba RIB rizoberewe mu gukusanya ibimenyetso rihagera rikabanza gukora iperereza, mbere y’uko imibiri ya ba nyakwigendera ijyanwa mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
