Huye: Barasaba gufungurirwa ivomo rimaze amezi asaga abiri ridakora

Abatuye mu mudugudu wa Kigarama bavuga ko ivomo rusange bakoreshaga rimaze igihe gisaga amezi abiri batarikoresha bikaba byarabagizeho ingaruka zo kongera gukora urugendo rurerure bajya gushaka amzi meza nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Uyu mudugudu wa Rugarama uherereye mu karere ka Huye, Umurenge wa Huye akagali ka Rukira. Abaturage baganiriye na Rwandanews24, bifuje ko imyirondoro yabo itatangazwa kubera ko iyo abayobozi bamenye ko bavuganye n’itangazamakuru batuma abandi baturage batabiyumvamo nk’uko babyivugiye.

Umugabo uri mu kigero cy’imya 40 y’amavuko, atuye muri Rugarama. Aganira na Rwandanews24, yavuze ko abantu basimburanye ku kuvomesha kuri iri vomo bose bagiye barangwa n’imikorere itari myiza.

Ati: “Mu gihe kirenga imyaka itanu twegerejwe amazi meza, nta kibazo iri vomo ryigeze rihura naryo kuko abarikoragaho baranzwe n’ubinyangamugayo. Bashyuraga WASAC neza noneho inyemeza bwishyu zikabikwa na Mudugudu wacu. Ariko muri uyu mwaka abavomesha ntibigeze baha Mudugudu inyemezabwishyu, none amazi barayafunze ngo bambuye WASAC.”

Akomeza avuga ko ikibazo bakigaragaje, ariko ubuyobozi butabikurikirana ahubwo buvuga ko ubigarutseho aba akunda karabaye atanashobotse.

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, we avuga ko icyababera cyiza ari uko iri vomo ryakongera gukora vuba kuko amashuri atangiye kandi abana aribo bajyaga batuma kuvoma ku mavomero ari kure.

Ati: “Nibadufashe twongere tuvome kuko bigeye kugira ingaruka ku myigire y’abana. Turi mu gihe cy’ihinga ntabwo dufite umwanya wo kujya kuvoma kure. Bivuze ngo abana barakomeza kujya bavoma kure, bitumen bakerererwa amasomo. Turifuza ko iri vomo ryakongera rigakora rwose.”

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umukuru w’Umudugudu wa Rugarama, Madame Musabyemariya Fortune, avuga ko iki kibazo bakizi ariko baasabye abaturage kwihangana kigakemuka.

Ati: “Ikibazo cy’iri vomo turakizi no ku muganda rusange w’ukwezi gushize twakigarutseho tubasaba gutegereza. Abavuga ko ari ikibazo ni bamwe bakunda byacitse usanga badashobotse, kubera ko amazi tuyakeneye twese si umuntu umwe cyangwa babiri bafite icyo kibazo.”

Abajijwe igihe iki kibazo kimaze nuko cyatangiye kugera ubwo hafashwe icyemezo cyo gufungira abaturage amazi, yavuze ko nta minsi ishize ariko abaturage bavuga ko hashize amezi asaga abiri.

Ati: “Mu gihe gisaga imyaka itanu twegwrejwe amazi mezi, nta kibazo twari twaragize mu kuvomesha. Ariko muri uyu mwaka nibwo hajemo ikibazo kubera ko inyemezabwishyu zitagisohoka ku rupapuro, ahubwo hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga.”

Akomeza avuga ko mbere uwavomeshaga yishyuraga WASAC akamuzanira inyemezabwishyu akazibika kandi ntihagire ikibazo kivuka. Kuva hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga nta nyemezabwishyu nkibona, ari nabyo byabaye intandaro yo kudufungira amazi.

Ati: “Kwishyura hakoreshejwe telefoni byatugizeho ingaruka kuko uwavomeshaga yambwiraga ko yishyura nta kibazo. Hagiyeho uwa kabiri nawe akambwira ko yishyura nta kibazo. Byamenyekanye ko batigeze bishyura ku wa gatutu twari dufite, nyuma y’igenzura ryakozwe na WASAC. Baje kubara nk’ibisanzwe, basanga ivomo ryacu rigezemo ideni ry’amafaranga ibihumbi 100. (100.000 Frws). Uwavomeshaga yavuze ko adashobora kuyishyura, ahubwo ko hagomba kubanza kugaragazwa amezi arimo ibyo birarane abamubanjirije bakabyishyura akabona gukomeza kuvomesha.”

Akomeza avuga ko iri vomo rizongera gukoreshwa nyuma y’uko iri deni ryishyuwe, ariko ubu barimo kuvoma mu yindi midugudu baturanye.

Uwavomeshaga kuri aka kazu we agira ati: “Ntabwo nakwishyura amafaranga ntazi uko yakoreshejwe. WASAC niyo igomba kudufasha nkamenya ibirarane ari ibyo mu yahe mezi, noneho abambanjirije bakabyishyura nkabona gukomeza kuvomesha.”

WASAC yo ivuga ko iri vomo rizongera gukora vuba kuko ibikorwa by’igenzura bigeye kurangira.

Mu kerekezo cya 2024 u Rwanda rwihaye, biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza mu gihe kuri ubu abagera kuri 86% ari bo bayabona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *