Abana babiri bo mu karere ka Rutsiro bishwe n’imyambati bariye, abandi babiri barembeye kwa muganga.
Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, kuri uyu wa gatandatu, tariki 23 Nzeri 2023.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyabirasi w’agateganyo, Tegamaso Patience, mu kiganiro na Rwandanews24 yahamije aya makuru.
Ati”Abana babiri nibo bitabye Imana abandi barimo kwitabwaho kwa muganga, harakekwa imyumbati ya Gitaminsi bagaburiwe n’umuturanyi.”
Akomeza avuga ko uyu mubyeyi wabagaburiye imyumbati ya gitaminsi nta wundi mutima mubi yari agamije, kuko bayisangiye n’abana be.
Muri aba bana bari kwitabwaho umwe muri bo arembeye ku bitaro bya Gisenyi, undi ku kigo nderabuzima cya Nyabirasi.
Ubwo twakoraga inkuru , Abitabye Imana imibiri yabo yari ikiri ku kigo nderabuzima cya Nyabirasi, dore ko Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yari yaje kuyikorera isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.
