Umuhanzi Niyonizera Mediateur umaze kubaka ibigwi mu muziki wa Gospel agiye guhuriza hamwe abanzi bagera kuri 15 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane abo mu majyepfo ‚aho bagiye gukorana indirimbo yise Amashimwe All-Star.
Uyu muhanzi unafite Studio ye bwite yitwa ASAFU RECORD STUDIO iherereye mu karere ka Huye avugako yateguhe uyu mushinga mu rwego rwo gushyigikira impano z’abahanzi.
Aganira na Rwandanews24 yagize ati“ Nateguye uyu mushinga wo guhuriza abahanzi batandukanye mu ndirimbo mu rwego rwo gushyigikira impano,kuzamura impano nshya ndetse no gukomeza gufasha izisanzwe zikora.”
Ni indirimbo avuga ko izatuganywa mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho kandi na nyuma y’iyi ndirimbo ubufatanye bukazakomeza dore ko ahamya ko nyuma yo kugira Studio ye bwite agomba gukora ibishoboka byose umuziki wo mu majyepfo ukongera gusubira ku rwego rushimishije nk’urwo wariho mbere.
Uyu muhanzi uvuga ko yahoranye inzozi zo kuzashinga Studio avuga ko yabigezeho nyuma yo gukunda umuziki bihebuje gusa akaza kugira imbogamizi z’abamukoreraga batabashaga kugera ku byifuzo bye.
Ati“ Nahoze nifuza gukora umuziki mwiza ariko naje kugenda mpura n’abaproducers batabasha kugera ku byifuzo byange rimwe na rimwe ugasanga ntibari updated , ni muri urwo rwego rero nakoze uko nshoboye nkabona Studio yange kandi nzi neza ko nzakora ibirenze“
Uyu muhanzi Niyonizera Mediateur yaminurije muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba avuka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Burengerazuba ,imyaka igera kuri 7 amaze mu muziki yageze kuri byinshi biromo no kuba yarigeze gushyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Groove Awards Rwanda mu cyiciro cy’umuhanzi wo mu ntara wakoze neza.


We’re grateful for the service of the ASAFU RECORD STUDIO. Icyo babwira Meddy Pro ni uko Imana iri kumwe na we. Iyo ndirimbo Amashimwe turayitegereje Kandi turi benshi.