Ibiza byongeye kwibasira Nyamasheke bihitana ubuzima bw’umuturage

Nyuma y’ibiza byibasiriye akarere ka Nyamasheke mu ijoro rya tariki 02 rishyira 03 Gicurasi 2023 byasenye amazu 11 y’abaturage ntibigire uwo byambura ubuzima, no kuri wa kane byongeye kwibasira aka karere byambura ubuzima umuturage umwe binangiriza imyaka y’abaturage.

N’ibiza byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 21 Nzeri 2023, byambuye ubuzima Nyirantezimana Beatrice w’imyaka 43 watwawe n’umugezi ubwo yari avuye kuzitura amatungo.

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko mu mvura yari yiganjemo urubura yibasiriye, Umurenge wa Bushekeri by’umwihariko mu kagari ka Buhungira nu midugudu ya Mujabagiro, Gisakura na Gasebeya.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Muhayeyezu Joseph yahamije aya makuru.

Ati “Aya makuru ni impamo, umubyeyi wari waziritse ihene yagiye kuyizitura umugezi uramutwara, n’inkuru y’akababaro byumwihariko ku karere.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwitwararika cyane, kandi abatuye mu manegeka hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ngo bimurwe.

Uyu muyobozi w’akarere w’agategenyo kandi yatangaje ko bagikomeje kubarura ingano y’ibyaba byangirijwe n’iyi mvura yibasiriye aka karere.

Ifito igaragaza igice cyigeze kwibasirwa n’ibiza muri aka karere ka Nyamasheke mu mwaka wa 2016

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *