Abaturage bagize imiryango isaga 12 yatujwe na Leta mu karere ka Nyamasheke iratakamba ivuga ko imyaka ibaye 12 batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka batujwemo ngo babashe kwiteza imbere, ibyo basanga bikomeje kubagumisha mu bukene bukabije.
Iyi miryango yose ivuga ko yatujwe na Leta mu mwaka wa 2011, yimuwe mu manegeka ivanwe mu bice bitandukanye by’umurenge wa Bushekeri.
Aba biganjemo abatujwe mu mudugudu wa Bushekeri mu kagari ka Buvungira ahazwi nko ku Munini bavuga ko bamaze imyaka irenga itanu ubuyobozi bubizeza kubaha ibyangombwa by’ubutaka ngo babeho batekanye none barategereje amaso ahera mu kirere.
Bamwe mubaganiriye na Rwandanews24 bavuga ko kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka batujwemo bibagiraho ingaruka zo kuba batabasha kugana Banki ngo bake inguzanyo zibafashe kwiteza imbere.
Ikindi bagaragaza nk’imbogamizi bahura nazo kubera kutagira uruhare ku mutungo batujwemo, n’ubukene bukabije mu miryango ku buryo n’imibereho yabo igoye.
Abatujwe muri uyu mudugudu basaba ko bakwitabwaho byumwihariko muri aya mezi y’imvura, kuko iyo iguye batabona aho bakinga umusaya, kuko izi nzu ziva bikabije.
Bakomeza bavuga ko n’ubwo amazu yabo ashaje baramutse barahawe ibyangombwa byayo, abifitemo ubushobozi baba baranayavuguruye kuko baba bizeye neza ko umutungo ari uwabo kuko waba ubanditseho.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Muhayeyezu Joseph mu kuganiro na Rwandanews24 yavuze ko ibyo abaturage bavuga biramutse ari ukuri bakwegera Ubuyobozi bw’umurenge batuyemo bagafashwa guhabwa ibyangombwa by’ubutaka batujweho.
Ati “Amabwiriza yo gutuza abaturage avuga ko nyuma y’imyaka itanu bahabwa icyangombwa cy’umutungo batujwemo, ibyo bavuga biramutse ari ukuri ko barengeje imyaka 5 batujwe bakwegera imirenge ikabafasha kubona ibyangombwa by’ubutaka, kugira ngo babone uburenganzira ku mitungo.”
Akomeza avuga ko abaturage bakwiriye kumva ko inzu batujwemo ari izabi, bakaba bagomba kuzisigasira aho zigiye kwangirika abafite ubushobozi bakaba bakwisanira, abadafite ubushobozi bo bazakomeza gufashwa na Leta.
Akarere ka Nyamasheke gafite ubukene kurusha utundi Turere mu Rwanda, kuko buri ku kigero cya 70%, naho ubukene bukabije buri ku kigero cya 40%.




