Ku gicamunsi cyo ku wa gatatu taliki ya 20 Nzeri 2023, haguye imvura nyinshi ivanze n’umuyaga muri Kigali ku buryo yagize ingaruka zikomeye.
Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega mu kagari k’Abahizi, ni hamwe mu hagiye imbura nyinshi ku buryo inzu zasenyutse izindi zikavaho ibisenge.
Umwe mu baturage utuye muri aka kagari yari yagiye mu kazi asiga abana mu rugo, imvura igwa adahari. Atashye yasanze inzuye yasenyutse burundu.

Yahise apfukama ashima Imana ko umwana we ataguye muri iyo iyo. Byabaye ngombwa ko ajya gucumbika mu baturanyi.
Undi muturanyi we nawe inzu igisenge cyavuyeho kubera umuyaga mwishi. Aba baturage bose bakavuga ko bagize Imana kuko ntamuntu waguyemo, gusa bakaba bagiye kugorwa no kubona aho baba mu gihe inzu zabo zangiritse.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, cyagaragaje ko imvura iteganyijwe kugwa muri iki gihe cy’Umuhindo, izaba nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi, abaturage bakaba bakomeza kugirwa inama yo kuzirika ibisenge by’inzu zabo.
