Rutsiro: Hari abazungura b’abizigamye muri Ejoheza amaso yaheze mu kirere

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bategereje kuzugura, abizigamiye muri Ejoheza ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abaganiriye na Rwandanews24 bo mu mirenge ya Ruhango, Kigeyo, Mushonyi na Musasa bose icyo bahurizaho ni uko iyo bari gusabwa kwizigamira muri Ejoheza bakiranwa akarimi keza, ariko bajya kubaza ibyo bagombwa mu gihe uwizigamaga yitabye Imana bagategereza imyaka n’imyaniko.

Aba baturage badusabye ko imyirondoro yabo twayigira ibanga, kubw’umutekano wabo bavuga ko bamaze umwaka barasabye guhabwa ibyo bemererwa nk’abazungura b’abitabye Imana ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Umwe yagize ati “Twajyanye ibisabwa byose ku karere mu ntangiriro za Kanama 2022 ariko amaso yaheze mu kirere. tukaba dusaba ko guhabwa ibigenerwa abazungura ba Ejoheza byajya byihutishwa amafaranga bakayaduha cyangwa nimba batazayaduha bakaduhakanira.”

Undi muturage yagize ati “Ese ko batubwira ko uwizigamiye muri Ejoheza wujuje ibisabwa, umuryango we uhabwa amafaranga arenga Miliyoni harimo nayo kumushyinguza, none tukaba tumaze umwaka tumushyinguye, kuki batubahiriza ibyo babwira abaturage?”

<

Aba baturage n’abandi twaganiriye bose icyo bahurizaho, n’uko bananizwa cyangwa bagakerezwa mu nzira zo kuzungura abitabye Imana.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro w’agatenyo, Mulindwa Prosper yatangarije Rwandanews24 ko iki kibazo bagiye kugikurikirana kuko abaturage batigeze bakigeza ku karere.

Ati “Ikibazo nigeze kumenya ni icy’abaturage 3, bagiye  gukurikirana ibyo kuzungura bagasanga nta cyiciro cy’ubudehe bafite, tukaba turimo kubafasha ngo babone ibyo bemererwa n’amategeko agenga Ejoheza.”

Akomeza avuga ko kugira iki kubazo cy’aba baturage amaso yaheze mu kirere bategereje kuzungura gikemuke bisaba gukurikirana umuturage umwe ku wundi kuko hari ubwo baba badahuje imbogamizi.

Yaboneyeho gusaba abafite ikibazo cyo kuba baratinze guhabwa ibyo bemerewe ku kimugezaho akabikemura.

Gahunda ya Ejo Heza yashyizweho na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, igenwa n’itegeko N° 29/2017 ryo kuwa 29 Kamena 2017 ikaba ifite intego yo kuzamura umuco wo kwizigamira mu Banyarwanda, guha buri munyarwanda n’umunyamahanga utuye mu Rwanda amahirwe yo guteganyiriza izabukuru, kuzamura ubukungu bw’igihugu no kurwanya ubukene.


Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.