Hatangajwe amakuru meza ku kibazo cy’ibura ry’imodoka zitwara abagenzi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, yatangaje ko bisi za mbere zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigera kuri 40 zigiye kugera mu Rwanda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo kimaze iminsi.


Ibi byagarutsweho mu rwego rwo kugaragaza aho u Rwanda rugeze mu gushakira umuti ikibazo cy’ubwikorezi rusange mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.


Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko uyu mwaka uzarangira hamaze gutumizwa imodoka 100 zigomba kwifashishwa mu gutwara abantu mu buryo rusange.
Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ikibazo cy’ingendo muri Kigali gikemurwe.


Ati “Ikibazo cy’ubwikorezi, nibyo koko dufite icyuho kinini ku mubare wa bisi zigomba kuba zitwara abagenzi. Twasanze kugira ngo dukemure ikibazo burundu ari ugufatanya n’abikorera. Uruhare twahisemo nka Leta ni ukorohereza abashoramari kugura izo bisi. Hari bisi 40 zizaza mu kwezi gutaha ariko izindi mu mpera y’umwaka zizaba zaje.”

<


Yavuze ko kandi guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukoresha imodoka zitwara abagenzi ariko zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikie.
Ati “Hari gahunda yo kwinjira mu gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, turumva nko guhera mu kwezi kwa gatatu cyangwa ukwa kane umwaka utaha dushobora kuba twabonye bisi zigera kuri 300 kandi turumva zaba zihagije dukurikije imibare ihari.”


Nubwo bimeze bityo ariko uyu muyobozi agaragaza ko kugura imodoka atari byo bizakemura ikibazo cy’ubwikorezi rusange, ibyatumye hashyirwaho n’itsinda ryiga ku buryo zizajya zikoreshwa.


Ati “Kugura bisi ntabwo bihagije, hari akandi kazi ko kureba uko zizajya zigenda mu Mujyi. Dufite irindi tsinda ryize uko zizajya zigenda ngo abagenzi bajye mu kazi uko babyifuza. Icyo kibazo twarakimenye, tukiganiraho inshuro nyinshi icyo nabizeza ni uko tukiri ku murongo wo kongera bisi no gukora aho zinyura ngo zihute, abagenzi bashobore kuzikoresha batekanye.”


Minisiteri y’Ibikorwaremezo iherutse gutangaza ko bisi 305 yemeye kuzana zamaze gutumizwa. Zirimo 100 zizaba zikoresha ibikomoka kuri peteroli na ho izindi 205 zizaza muri Werurwe 2024 zizaba zikoresha amashanyarazi.


Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.