Kamonyi -Nyamiyaga: Imibiri 15 yabonetse mu murima w’umurenge

Mu isambu yahingwaga kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Nzeri 2023, habinetse imibiri 15 bikekwa ko ari iy’abantu bahiciwe muri Jenoside nk’uko hari harigeze gukekwa muri 2017, ariko ntihatangwe amakuru ahagije.

Amakuru y’ uko muri iyi sambu hari imibiri yatanzwe n’Umukuru w’umudugudu wa Nyabubare ubwo NDIMIRIKUTA Ismael (44yrs) akaba ashinzwe umutekano muri uwo mudugudu. Yari arimo guhinga mu isambu yo kwa Sebukwe bishwe muri Jenocide witwaga Rwagahungu yabonye umubiri bikekwako ari uw’ uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo umurenge, POLICE, DASSO na RF bageze ahakekwaga kuboneka umubiri basanga ari umurima wari usanzwe uhingwa kuko muri 2017 haketswe ko hari umubiri hashyirwa ikimenyetso kugira ngo hashakishwe amakuru.

Abari bahegereye aribo : NDAGIJIMANA J. Bosco (52yrs) nk’umuntu wahingaga hafi y’uwo murima agezwa kuri POLICE ariko amakuru ntiyamenyekana. Ku bufatanye n’abaturage hashakishijwe ahakekwaga hose haboneka imibiri 15.

Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’ umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Nyamiyaga Bwana Dushimimana Jean Léonard, yemeje iby’aya makuru avuaha ko uwabonye umubiri ahinga atariwe nyiri iyo sambu.

<

Ati: “Umugabo witwa Ismaël yari arimo guhinga abona umubiri w’umuntu ahita amenya ubuyobozi. Muri 2017 hari habonetse umubiri na none, uwitwa Ndagijimana Jean Bosco wari uhatuye mbere ya Jenoside byakekwaga ko yaba afite amakuru y’ uko haguye abantu, yarabajijwe ndetse anashyikirizwa inzego z’umutekano ariko ntiyatannga amakuru nyayo. Icyo gihe ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kuhashyira ikimenyetso, bahatera igiti cy’umuyenzi na n’ububkiracyahari.”

Akomeza avuga ko uyu munsi bahise bashakishiriza ahegereye aho uwo mubiri wabonetse ndetse bagera no kuri wa muyenzi wahatewe nk’ikimenyetso, babona indi mibiri.

Ati: “Twahise dufata icyemezo cyo gushakira muri ako gace kose kuko ni ahantu hahoze urutoki rwinshi. Hafi y’uwo muyenzi twahabinye ibyobo bitatu dukuramo imibiri 15.”

Abajijwe niba hari amakuru y’uko hari abantu bakeka ko ari ababo bahaguye, yagize ati: “Hari umuntu wo mu muryango w’iyo sambu babonetsemo warokotse, avuga ko yavuze ko atazi aho abantu be baguye, ariko akeka ko hashobora kuba hari abe barimo.”

Yongeyeho ko batahita bemeza ko iyo mibiri ari iy’ abantu b’i Mukinga bahaguye gusa, kubera ko ari ku nzira ndetse hanyuraga abantu benshi bahungaga mu gihe ku Mugina bari batangiye kwica Abatutsi 1994.

Nyuma yo kubona iyo mibiri, ku bufatanye bw’inzego na IBUKA hemejwe ko imibiri ari iy’ abazize Jenocide yakorewe Abatutsi 1994, hashingiwe uko bishwe n’uko bajugunywe ndetse bakanabacuza ibyo bari bambaye.

Imibiri yashyizwe ku kagari ka Mukinga.
Hakaba hari abagejejwe kuri RIB ngo babashe gukorwaho iperereza aribo NDAGIJIMANA Jean Bosco (52ys), Mugemana Donatien(64yrs) na KARENZI Cassien(49yrs).

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.