Paul Pogba yahagaritswe azira gukoresha imiti yongera imbaraga

Umukinnyi w’ Umufaransa Paul Pogba ukina hagati mu kibuga mu Ikipe ya Juventus, yahagaritswe by’agateganyo nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”.

Ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (NADO), cyatoranyaga bamwe mu bakinnyi ba Juventus kugira ngo bapimwe hagamijwe kureba ko bakoresha ibiyobyabwenge, Pogba nawe ni umwe mu bapimwe.

Ku wa Mbere, tariki ya 11 Nzeri, ni bwo ubuyobozi bw’ikipe bwatangaje ko umukinnyi wayo yahagaritswe nyuma yo gupimwa agasangwamo ibimenyetso byo gukoresha imiti yongera imbaraga.


Yagize iti “Juventus Football Club itangaje ko kuri uyu wa 11 Nzeri 2023, umukinnyi Paul Labile Pogba yahagaritswe by’agateganyo n’Ikigo gishinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge hagendewe ku bipimo byafashwe ku wa 20 Kanama 2023. Ikipe igomba gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro mu gihe bigikurikiranwa.”

Umutoza Mukuru wa Juventus, Massimiliano Allegri, yahishuye ko kuba yaratoranyijwe hatagendewe ku bakinnye na Udinese, ahubwo harebwe ku wo yagaragayemo mu kibuga bakina na Empoli.


Ibisubizo byagaragaje ko Pogba akoresha imiti imwongerera imisemburo ya “testosterone” yongera imbaraga, ahita ahagarikwa ariko ahabwa iminsi itatu yo gutanga ibindi bipimo hagasuzumwa neza koko niba ari byo.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 aramutse ahamwe n’ikoresha ry’imiti yongera imbaraga yakongererwa ibihano birimo kumara imyaka ine adakandagira mu kibuga.

Testosterone ni imisemburo isanzwe ya kigabo ariko ishobora kongerwa hifashishijwe imiti. Bikorwa kenshi ku bakinnyi kugira ngo biyongerere imbaraga. Usibye guhagarikwa imyaka ine, iyo abihamijwe n’amategeko bishobora no kumuviramo kudasubira mu mukino burundu.
Muri Nyakanga 2022 ni bwo Pogba yasubiye muri Juventus amaze gusoza amasezerano ye muri Manchester United, ahita asinya imyaka ine nubwo yatangiranye imvune zikomeje gutuma atitwara neza.

Pogba amaze gukina iminota 51 gusa muri uyu mwaka w’imikino kuko yagaragaye ku mukino wa Bologna na Empoli nabwo yinjiye mu kibuga ari umusimbura.

<


Umusaruro w’uyu mukinnyi nturi ku rwego rushimishije kuko usubije amaso inyuma ukareba no mu mwaka ushize, yakinnyemo iminota 108 mu mikino itandatu ya Shampiyona, atanga umupira umwe wavuyemo igitego

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.