Bitunguranye umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports ntakijyanye nayo muri Libya

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu gihugu cya Maroc Youssef Rhab ntakijyanye na Rayon Sports muri Libya kubera ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino baheruka gutsindamo Kiyovu Sports 3-0 ku mukino wa nyuma w’igikombe cya RNIT Saving Cup.


Yousseff akaba yari ku rutonde rw’abakinnyi 22 bagomba kujyana na Rayon Sports muri Libya guhatana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri.


Rayon Sports irahaguruka i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nzeri, saa Kumi n’igice inyure Adis-Ababa muri Ethiopia, ice i Cairo mu Misiri ari na ho izava ijya muri Libya mu mujyi wa Benghazi aho izakinira na Al Hilal Benghazi ku wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023 saa Mbiri z’i Kigali kuri Benina Martyrs Stadium.


Amakuru dukesha Rwandamagazine ni uko Youssef yamaze gusimbuzwa Mugisha Francois bakunda kwita Master. Ni amakuru umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick yahamije ko ariyo

<


Yagize ati ” Yego nibyo. Imvune yagize niyo itumye atabasha kugenda kuko aracyababara umugongo.”

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.