Gisagara: Bamenye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe biyemeza gutera ibiti bivangwa n’imyaka

Abahinzi bavuga ko biteguye igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo nk’uko bisanzwe, ariko bamwe mu batari basanzwe batera ibiti bivangwa n’imyaka bavuga ko ubu nabyo bazabitera kuko bamaze gusobanukirwa ko bifasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bikanatanga isaso.
Abahinzi baganiriye na Rwandanews24 ni abatuye mu murenge wa Kansi. Bavuga ko mu bihe bishize batumvaga akamaro ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka, ariko ubu bamaze gusobanukirwa ndetse banabona akamaro byagiriye abaturanyi babo.
Kamazi ati: “Ntabwo nitabiriye mbere gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko numvaga byatuma ntabona umusarueo uhagije, ariko naje guhindura imyumvire kubara ko abandi babiteye babonye ifumbire bakeza babikesha ibiti bivangwa n’imyaka mu gihe njyewe n’abandi batabiteye twarumbije.”
Akomeza avuga ko yamaze kubona ko ibiti bivangwa n’imyaka bitagira imizi yangiza ibihingwa, ahubwo ko bifata amazi mu butaka izuba ntiribizahaze.
Ati: “Narinsanzwe nzi ko ibiti bikura bikagira imizi miremire ndetse bigafata umwanya munini aho bigabye amashami hose ntihere. Ariko ibivangwa n’imyaka siko bimeze kuko bigira imizi igarukira hafi kandi amababi yabyo avamo isaso ndetse hari n’ibitanga ubwatsi bw’amatungo.”
Uwamariya we avuga ko yamaze kwiyandikisha ndetse hari n’abaturanyi be yashishikarije kwiyandikisha kugirango bazabone ibiti bivangwa n’imyaka byo gutera.
Ati: “Njyewe namaze gusobanukirwa n’akamaro ko gutera ibiti bivangwa n’imyaka kubera ko muri 2021 bampaye ibiti by’imbuto za avoka. Ubu bimpa amafaranga no guhinga nsigaye nzigurisha ngashtiramo umuhinzi. Iki gihembwe cy’ihinga nabwo nzabitera kuko naiyandikishije mu bazahabwa ibiti bivangwa n’imyaka.”
Akomeza avuga ko mbere yo gutera indi myaka bazabanza gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko imirima bamaze kuyitegura.
Mu kiganiro Rwandanews24 yagiranye n’Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yavuze ko gahunda yo gutera ibiti bivangwa ni imyaka bayikanguriye abaturage hakiri kare kugirango imvura nigwa bazahite babibona.
Ati: “Ibiti bigira igihe bitererwa, niyompamvu twasabye abaturage bacu kwiyandikisha kugirango bazabihabwe bibafashe kubona umusaruro no guhanagana n’imihindagurikire y’ibihe. Ibiti vivangwa n’imyaka dutanga byiganjemo iby’imbuto ziribwa, bigatangwa na Tubura, abafatanyabikorwa b’akarere kacu ndetse na ba rwiyemezamirimo bashobora kudufasha kubibona.”
Gutera ibiti bivangwa n’imyaka ni imwe mu ngamba zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko bigabanya ibyuka bihumanya ikirere, bigafata ubutaka mu rwego rwo kurwanya isuri nayo yangiza ibidukikije.
Ibiti bivangwa n’imyaka birimo amoko atandukanye, harimo ibitanga ubwatsi bw’amatungo, ibitanga ifumbire n’ibyimbuto bifasha mu kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana.
Ibiti by’imbuto bivangwa n’imyaka harimo ipapayi, avoka, imyembe, amapera…naho ibitanga ifumbire n’ubwatsi harimo kariyandra, umubirizi, kasiya, resena n’ibindi.
Nk’uko bikubiye mu masezerano mpuzamahanga y’ i Paris (Paris Agreements) n’amasezerano mpuzamahanga avuguruye ya Kigali (Kigali Amendments), Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurengera no kubungabunga ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Imwe muri izo ngamba harimo no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko bifite akamaro gakomatanyije.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.