Huye: Biyemeje kurwanya inzara bahinga ubutaka bwose utazabuhinze akabwamburwa

Abahinzi bavuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga cy’umuhindo biteguye gutera imbuto kuko bamaze gutegura imirima yabo mu rwego rwo kurwanya inzara bahuye nayo mu bihe bitambutse kubera ko batahingaga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi, ariko ubu bazabuhinga bwose kuko babwiwe ko utazabuhinga bwose azabwamburwa bukazahabwa ushoboye kubuhinga nk’uko babibwiye Rwandanews24.

Abahinzi baganiriye na Rwandanews24, ni abatuye mu murenge wa Huye, akarere ka Huye.

Habimana ni umuhinzi uvuga ko ubu ari igihe cyo kurangiza kurima kugirango azabone uko ahinga igihe imvura izaba iguye ihagije.

Ati: “Twahuye n’inzara kubera ko aha hamaze kuba umujyi hakaba hari abantu benshi bakenera kurya harimo n’umubare munini w’abadakora. Ibi byatumye dufata ingamba zo guhinga ubutaka bwose dufite bwagenewe ubuhinzi kugirango tutazongera guhura n’ikibazo cy’inzara twahuye nacyo muri aya mezi ashize kandi n’ibiribwa ku isoko byarahenze kuburyo kubihaha nabyo ari ikindi kibazo.”

Akomeza avuga ko muri aka gace batuyemo imvura yaguye, ariko itaragera mu butaka kuburyo batangira gutera ibishyimbo.

<

Ati: “Imvura ntabwo irasomya niyompamvu dukomeje kurima. Ubu turimo gukora imirimo ya nyuma yo gutegura imirima dutunda ifumbire ngo imvura izayisangemo. Nitugira amahirwe ifumbire bakaba batarayiba kuko nk’uku tuyishyiramo bwacya tugasanga bayibye.”

Abahinzi bavuga ko bamaze gutegura imirima yabo

Mujawamariya nawe ni umuhinzi wo mu murenge wa Huye. Avuga ko ikibazo kinini bafite ari uko bazahaha imbuto yo gutera kandi bari barahinze.

Ati: “Itumba ryararumbye ntabwo twabonye umusaruro uhagije, ariko ubu twizeye ko tuzawubona kuko tuzahinga ahashoboka hose nubwo nta mbuto dusigaranye mu nzu ari ukuzayihaha. Ubu ifumbire turimo gushyira mu murima ni imborera, naho imvaruganda turimo kwiyandikisha muri Tubura kugirango nayo tuzavange turebe ko twazabona umusaruro kuko muri aya mezi ashize twahuye n’inzara.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye Bwana Migabo Vital, aganira na Rwandanews24 yavuze ko ikibazo cy’inzara bagifatiye ingamba bafatanyije n’abaturage.

Ati: “Kubera ko igice kimwe cy’umurenge wacu kimaze kwagukiramo umujyi ku buryo bugaragara, hatuwe n’abantu benshi biyongereye ku basanzwe bahatuye kandi bose bakenera kurya. Ibi bituma ibiribwa biba bicye kuko harimo n’abadakora, ariko barya. Ubu twafashe ingamba ko ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi bugomba guhingwaho, ubufite udashoboye kubuhinga tuzabumwaka tubuhe ushoboye kubuhinga kugirango duhangane n’ikibazo cy’inzara.”

Akomeza avuga ko iki ari igihe cyo kurangiza imyiteguro yo gutegura imirima ngo imvura nigwa bazahite batera imyaka, anabibutsa ko bagomba kwiyandikisha muri Tubura kugirango bazabone inyongeramusaruro.

Amakuru dukesha Meteo Rwanda, avuga ko iteganyagihe ry’Ukwezi kwa Nzeri 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura nke ugereranyije n’isanzwe igwa mu mezi ya Nzeri y’imyaka myinshi yatambutse. Hazaboneka imvura ibarirwa hagati ya milimetero 0-100, mu gihe ubusanzwe ukwezi kwa Nzeri kujya kugusha imvura ibarirwa hagati ya milimetero 50-200.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.