Ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Nzeri 2023 kuri Kigali Pèle Stadium harabera umukino wa nyuma w’irushanwa RNIT SAVING CUP 2023 uhuza amakipe y’ibigugu mu Rwanda , Rayon Sports na Kiyovu Sports.
Ni mu irushanwa ryatangiye tariki 5 Nzeri 2023 mu karere ka Ngoma aho Imikino yahereye muri 1/2, kuko ryari ririmo amakipe ane(Rayon Sports FC, kiyovu Sports FC, As Kigali FC na Etoile de l’Est FC).
Muri 1/2 Kiyovu Sports FC yahuye na Etoile de l’Est FC mu gihe Rayon Sports FC yahuye na As Kigali FC. Muri 1/2 Kiyovu Sports FC yatsinze Étoile de l’Est FC kuri Penalite 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 1-1. Rayon Sports FC nayo yageze ku mukino wa yuma itsinze As Kigali FC kuri Penalite 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 2-2.
Umukino nyirizina ariwo Finale uteganyijwe kuba tariki 8/9/2023 ku isaha ya saa kumi n’ebyiri (18H00). Mbere y’uyu mukino harabanza umukino w’u mwanya wa gatatu uzahuza As Kigali FC na Étoile de l’est FC.
Nyuma y’uyu mukino w’umwanya wa gatatu harakurikiraho umukino w’umunsi ariwo finale uzahuza amakipe y’ubukombe mu mupira w’amaguru mu Rwanda ariyo Kiyovu Sports FC na Rayon Sports FC.
Uyu mukino utegerejwe n’abakunzi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kuko
Aya makipe ari amwe mu makipe makuru mu Rwanda ariko guhangana kwayo byafashe intera mu mwaka 1982-1983 , ubwo Kiyovu Sports FC yaguraga Muvala. Kuva icyo gihe nibwo aya makipe yatangiye guhangana. Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 uku guhangana ntabwo bwakomeje, ahubwo guhangana kongeye kubaho guhera mu mwaka 2020 kuko kiyovu Sports FC kuva icyo gihe imaze gutsinda Rayon Sports FC inshuro nyinshi. Ndetse ikaba yaranatsinze Rayon Sports FC ku irushanwa rya Made in Rwanda.
Ese Rayon Sports FC irisubiza icyubahiro cyayo itwara iki gikombe cyangwa kiyovu Sports FC irakomeza gushimangira intsinzi yayo imbere ya Rayon Sports FC. Ibyo byose twibaza turabimenya nyuma y’iminota 90.