Abaturage babiri bo mu karere ka Rutsiro ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba barapfa, undi arakomereka bikomeye.
Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki 08 Nzeri 2023 mu murenge wa Manihira, mu kagari ka Muyira ho mu mudugudu wa Mujebeshi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mabihira, Basabose Alex, yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Amakuru y’abaturage bakubiswe n’inkuba twayamenye kuri uyu mugoroba, dutegereje RIB ngo ize ikore iperereza. Babiri bapfuye undi umwe arakomereka.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe imvura irimo iragwa, kandi abifite abagakangurira kugura imirinda nkuba.
Abishwe n’iyi mpanuka y’inkuba ni Nzafashwanimana Seraphina w’imyaka 21 na Ukurikiyeyezu Damascene wari ufite imyaka 19, mu gihe Hanyurwaniki Thomas w’imyaka 34 yakometse bikomeye ahita ajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Rutsiro kugira ngo Abahanga bamukurikirane.
Biteganyijwe ko abishe niyi nkuba bahita bajyanwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko bashyingurwa.
