Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki 08 Nzeri 2023, mu Karere ka Nyamasheke inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 16 arapfa, ndetse yica n’amatungo.
Ibi byabereye mu murenge wa Gihombo, Akagari ka Kibingo, Umudugudu wa Gituruka mu madaha y’umugoroba.
Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko Inka 2 zo muri urwo rugo arizo zishwe n’inkuba ndetse hapfa n’ihene yo ku muturanyi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihombo, Bigirabagabo Moise yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Nibyo koko inkuba yakubise umukobwa witwa Uwimana Jeanette w’imyaka 16, abaturage bagerageza kumutabara bamujyana Ku kigo nderabuzima cya Kibingo, nyuma yo kugezwayo yaje kwitaba Imana.”
Ibi bibereye ku munsi umwe no kuba mu karere ka Rutsiro, inkuba yishe abaturage babiri bo mu mudugudu umwe.
