Ubujura bukabije bwatumye abaturage basabwa gusenya ingo z’imiyenzi

Ikibazo cy’ubujura kimaze gufata indi ntera cyatumye abaturage bafite ingo zubakishije imiyenzi, ibikenyeri n’ibindi basabwa kuzisenya kuko byagaragaye ko ariho abajura bihisha igihe inzego z’umutekano zirimo kubashakisha nk’uko abaganiriye na Rwandanews24 babivuga.

Abatuye mu murenge wa Huye, akagali ka Rukira gafite igice kinini kirimo kwagukiramo umujyi, bavuga ko iterambere barimo kugeraho ribangamiwe n’abajura.

Nyiraminani ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko, atuye mu mudugudu w’ Agahenerezo.

Ati: “Ubuyobozi bwadusabye gusenya ingo zacu kubera ko zubakishije imiyenzi. Nanjye urwanjye rwarashenywe, ariko mbona bifite umumaro kuko abajura iyo bibye bakabirukankana ugasanga bikinze ku miyenzi bigatuma bacika abashinzwe umutekano.”

Akomeza avuga ko bashimira ubuyobozi bwatekereje gukemura ikibazo cy’abajura kuko babazengereje.

<

Ati: “Nta muntu ukiryama nijoro cyangwa ngo aruhuke ku manywa bitewe n’abajura. Abagore n’abakobwa haba ku manywa cyangwa nimugoroba babashikuza ibyo bafite cyane amasakoshi na telefoni.”

Undi muturage utuye muri uyu mudugudu, avuga ko byari bigoye kumva ko yasenya urugo rwe rwari rubakishijwe imiyenzi, ariko kubera ko abajura bamaze kubazengereza yarabyemeye.

Ati: “Gusigara ku butayu numvaga ari ikibazo gikomeye, ariko abajura batugeze kubuce batumye nyikuraho ntaruhanyije. Nubwo ntafite ubushobozi bwo kubaka urugo rw’amatafari nk’uko babidusaba, ariko nzatera indabo kuko nabyo biremewe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye Bwana Migabo Vital, yemeje iby’aya makuru anavuga ko ikibazo cy’ubujura bwari bumaze gufata indi intera nk’uko yabibwiye Rwandanews24.

Ati: “Nibyo, twasabye abaturage bafite ingo zubakishije imiyenzi, ibikenyeri n’ibindi ko babikuraho kubera ko yahindutse ubwihisho bw’abajura. Bitewe nuko ari igice kiri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi kandi hakaba harimo kwagukira umujyi, byatumye n’ubujura bwiyongera kuko haba abantu benshi badakora kandi bakenera kurya.”

Akomeza avuga ko iki ari igikorwa kizakomereza no mu bindi bice birimo kwagukiramo umujyi kuko ahenshi usanga ubujura bugenda bwiyongera.

Abajijwe icyo abadafite ubushobozi bwo kubaka ingo z’amatafari kandi bamaze gusenya imiyenzi bari basanzwe bubakishije, avuga ko bababwiye uko bakubaka bikabarinda gutura ku butayu iggihe batarabona ubushobozi.

Ati : “Abasenye imiyenzi twababwiye ko bakubakisha indabo ku rugo, bakazigira ngufi ntizizamuke ngo zingane n’imiyenzi bakuyeho kandi bizaba bifite isuku.”

Gutema imiyenzi yubakishijwe ingo, biri mu rwego rwo kurwanya ubujura mu bice birimo kwagukiramo umujyi wa Huye.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.