Rutsiro: Yaguye munsi y’umukingo arapfa, harakekwa ubusinzi bukabije

Umusaza Hashakimana Azalias w’imyaka 57 wo mu karere ka Rutsiro, yituye munsi y’umukingo arapfa, harakekwa ko yaba yazize ubusinzi bukabije.

Ibi byabereye mu murenge wa Manihira, akagari ka Muyira, ho mu mudugudu wa Mujebeshi, ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Nzeri 2023.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manihira, Basabose Alex yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Nibyo koko amakuru y’urupfu wa Azalias twayamenye mu masaha y’umugoroba, birakekwa ko yazize ubusinzi bukabije, bwatumye yitura munsi y’umukingo ahita apfa.”

Akomeza avuga ko mu makuru bahawe n’abaturage, Azalias yari yarabaye imbata y’agatama, kuko yakanywaga mu buryo bukabije.

<

Yaboneyeho gusaba abaturage, kunywa mu rugero, kandi abaturage bagatangira amakuru ku gihe.

Nyuma y’uko inzego z’ibanze ziri kumwe niz’umutekano, zihageze Umurambo we wahise woherezwa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Umuhanda werekeza muri uyu murenge wa Manihira warangiritse bikabije ku buryo bigoye kuwuvendamo mu gihe cy’imvura

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.