Rutsiro: Inyamaswa itaramenyekana yariye inka y’umuturage irapfa

Inka y’Umuturage wo mu karere ka Rutsiro, yahawe muri gahunda ya Girinka yariwe n’inyaswa itaramenyekana irapfa, bamwe bakeka ko ari Igisamagwe cyavuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 06 Nzeri 2023, mu murenge wa Nyabirasi, akagari ka Mubuga ho mu mudugudu wa Buryoshya.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Nyabirasi, Tegamaso Patience avuga ko Inyamaswa itamenyekanye yaraye iriye Inka ya Girinka yahawe umuturage witwa Nyirabishyimbo Marie w’imyaka 60 igaapfa. 

Ati “Amakuru yiyo nka ya Girinka twayamenyeshejwe mu rukerera rw’uyu munsi dusanga yapfuye, duhamagaza abakozi ba RDB, birakekwa ko yaba yariwe n’igisamagwe, hakozwe raporo igiye koherezwa mu kigega cyishingira amatungo yariwe n’inyaswa ntizimenyekane turebe ko cyamufasha.”

Akomeza avuga ko mu gihe uyu muturage wahuye n’ibyago atafashwa n’iki kigega, amabwiriza agenga girinka, avuga ko yongera gushyirwa ku rutonde rw’abahabwa Girinka.

<

Yaboneyeho kwihanganisha uyu muturage wahuye n’ibyago, avuga ko Ubuyobozi buzakomeza kumuba hafi.

Mu ntangiriro za 2022 hari hamaze kubarurwa inka z’abaturage 99 zariwe n’inyamaswa zavaga muri Pariki ya Gishwati-Mukura, uhereye muri kanama 2020.

Inka y’umuturage yariwe n’inyamaswa itaramenyekana bikekwa ko ari igisamagwe irapfa

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.