Umugabo witwa Musabyimana Damascene w’imyaka 36, wo mu karere ka Rutsiro yasanzwe yimanitse mu mugozi wa Supaneti arapfa, birakekwa ko yiyahuye
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Nzeri 2023, mu murenge wa Mukura, akagari ka Kagano, ho mu mudugudu wa Nyaburama..
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamirije Rwandanews24 aya makuru.
Ati “Umuturanyi bari bafitanye gahunda niwe wagiye kumureba mu gitondo asanga yimanitse, kuko yari asanzwe abana n’umugore we mu buryo butemewe n’amategeko umugore aramuta yishakira undi mugabo, akimara kumenya ayo makuru nibwo yiyahuye.”
Akomeza avuga ko bari bafitanye abana batatu, umugore akaba yari yarabajyanye iwabo.
Umungamabanga nshingwabikorwa kandi yaboneyeho gusaba abaturage kutigira inama yo kwiyahura, kuko abafitanye ibibazo bajya begera ubuyobozi bukabaha inama ku bibazo bafitanye.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Murunda ngo hakorwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
