Rubavu: Ubuyobozi burashyirwa mu majwi ku kunaniza abashoramari

Hari bamwe mu bikorera bo mu karere ka Rubavu, bashoye imari mu bucukuzi bwa Kariyeri bakomeza gushyira mu majwi Ubuyobozi kubananiza, rimwe na rimwe bikabashyira mu gihombo.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru icyo bahuriraho ni uburyo bahagarikwamo binyuranyije n’amategeko agenga ubucukuzi hakaba na bamwe bavuga ko ibi bikorwa bagamije gutonesha abo bahanganiye muri ubu bucukuzi.

Ingero za bamwe mu bakora mu bucukuzi babashije kwerura ko bananizwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu

Kamanzi Ngabo, ni umuyobozi muri imwe muri Kampani zikora ubucukuzi bwa Latelite mu murenge wa Kanzenze, Akagari ka Kirerema mu musozi wa Kirerema ho muri aka karere ka Rubavu avuga ko batunguwe no kubona Ubuyobozi buza kubahagarika batarigeze bahabwa integuza zo gukosora ibyo bangirije nk’uko amategeko abiteganya, ibi bikaba bikomeje kubashyira mu gihombo.

Ati “Twatunguwe no kubona ubuyobozi buza kuduhagarika, baraje bahagarika ikinombe cyose kandi gifite impushya ebyiri, ari nayo mpamvu uyu munsi turi gukorera hamwe kandi twakabaye dukorera hose, ibi bikaba bikomeje guteza icyuho ku ngano y’umusaruro duha abakiriya bacu. Tukaba dusaba kurenganurwa tugafungurirwa ikinombe cyafunzwe, kuko twarenganyijwe ku mpamvu tutazi.”

<

Akomeza avuga ko Ubuyobozi bwaje kubahagarika bubabwira ko hari ibyo batujuje mu gihe byose babyujuje, ahubwo barashingiye ku makuru bahawe n’umutekinisiye utarageze aho bakorera.

Mu ibaruwa kampani Kamanzi akorera yandikiwe n’akarere, kuwa 11 Kanama 2023, ivuga ko imyanzuro yo kuyihagarika yafashwe hashingiwe kuri raporo y’abatekinisiye bahasuye kuwa 10 kanama 2023, mu gihe ntaho bigaragara ko basinye mu gitabo ko bahageze, ibyo bafata nk’akarengane gateye ubwoba.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwandikiye iyi kampani buyihagarika by’agateganyo
Aba bakimara guhagarikwa nabo bahise basubiza akarere basaba kurenganurwa

Undi wabashije kwerura ko yarenganyijwe ni Ndolimana Jean D’amour ufite kompanyi yitwa (Mugabo J company LTD) uvuga ko ubuyobozi bukomeje gutuma arebana ay’ingwe n’undi mucukuzi aho gukemura ikibazo gihari, bukaba bwarahisemo kumuhagarika, ndetse yerura ko Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukomeje gukingira ikibaba no gutonesha kompanyi ya mugenzi we ya UStone LTD.

Ati “Njye mfite ibyangombwa byuzuye, uruhushya ndarufite rwo gucukura umucanga hano mu mugezi wa Sebeya, na RMB ifite ubucukuzi mu nshingano yaradusuye hano isiga ibwiye akarere icyo gukora ariko ikibabaje barampagaritse ngo ntabwo nemerewe gukora mu gihe ntarumvikana na UStone LTD, dukorane mu cyangombwa kimwe turi babiri, kandi bazi neza ko bitubahirije amategeko ibyo mfata nk’akarengane.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko bagerageje no kumushyiraho iterabwoba, ndetse ko afite ideni rya Banki ibikomeje kumushyira mu gihombo.

Ni mu gihe kandi hari amakuru avuga ko uyu mugabo nawe yamaze gushora akarere mu nkiko, agashinza kumurenganya.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias mu gusubiza iki kibazo yasabye umunyamakuru kujya aho aba baturage bakorera agahuza ubumenyi afite n’icyo itegeko riteganya, akomeza avuga ko umurongo watanzwe kandi ko byakozwe hakurikijwe amabwiriza.

Mu Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri mu ngingo yaryo ya 52: ivuga ku Kutishyura amafaranga asabwa, umutekano n’ubwishingizi by’abakozi no kwangira ubuyobozi kugera ahakorerwa imirimo.

Mbere yo guhagarika uruhushya by’agateganyo, umuyobozi ubifitiye ububasha agomba guha integuza y’iminsi itarenze mirongo itatu (30) uwahawe uruhushya, kugira ngo akosore ibyo atubahirije.

Ibi bivuze ko ubuyobozi bwahagaritse ibi byangombwa bwirengagije ibyo iri tegeko rivuga.

Mu ibaruwa iyi Kampani ikorera mu musozi wa Kirerema yandikiwe n’akarere ibyo bavuga ko batujuje birimo ubwiherero, iyi kampani ifite ubwa kizungu bivuze ko akarere katanze amakuru atariyo
Ifoto igaragaza igice kimwe cyahagaritswe mu gihe ikindi gikorerwamo

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.