Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rubinyujije ku rukuta rwarwo rwa Twitter rwatangaje ko rwafunze Kazungu ukekwaho kwica abantu akabashyingura.
Bugira buti “Ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’iz’umutekano, RIB yafunze KAZUNGU Denis ukekwaho kwica abantu hanyuma akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza”
Nyuma yo gufatwa Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugirango hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abaturarwanda ubufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera nabafite umugambi wo kubikora uburizwemo.
