Karongi: Abagizi ba nabi bataramenyekana biraye mu nsina z’umuturage barazitemagura

Abagizi ba nabi bataramenyekana, bo mu karere ka Karongi biraye mu nsina z’umuturage barazitemagura.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 05 Nzeri 2023, mu murenge wa Rwankuba, akagari ka Nyarusanga, ho mu mudugudu wa Kinyege. 

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko izi nsina zisanzawe ari iz’umuturage witwa Ushizimpumu Budiane.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Mudacumura Aphrodice yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

Ati “Aya makuru twayamenye bitinze, kuko na nyirubwite atari yabimenye atuye kure y’isambu, abazitemye nabo ntibaramenyekana ariko turi gushaka amakuru y’uwaba yabikoze.” 

<

Akomeza avuga ko bagiye kujya kuri iyi sambu, bari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.

Amakuru avuga ko ubugome nk’ubu butaherukaga, mu gihe uyu muturage yatemewe insina 32 z’imyano.

Yatemewe insina z’imyano

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.