Uburengerazuba: Lambert Dushimimana mu nshingano nshya

Kuri uyu wa 04 Nzeri 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyizeho abayobozi bashya b’ibigo bitandukanye birimo uw’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), uw’Ikigo  Gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’uw’ikigega Agaciro Development Fund (AgDF).

Perezida Kagame yagize Lambert Dushimimana Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba asimbuye Habitegeko Francois uherutse kwirukanwa kuri izo nshingano.

Madamu Tessi Rusagara yagizwe Umuyobozi Mukuru w’lkigega Agaciro Development Fund asimbuye Gilbert Nyatanyi.

Armand Zingiro yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Ingufu REG, asimbuye Ron Weiss wari umaze wayoboraga icyo kigo guhera mu mwaka wa 2017.

Dr. Omar Munyaneza ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe amazi (WASAC Group) maze Gisele Umuhumuza agirwa Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC (utilities) Ltd.

<

Evariste Rugigana yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukurikirana imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) asimbuye Emile Patrick Baganizi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu mwaka ushize.

Dr. Carpophore Ntagungira na we Umuyobozi w’Inama Ngenzuramikorere ya RURA, nk’uko byatangajwe muri iryo tangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe (Primature).

Iri tangazo rivuga ko Perezida Kagame yashyizeho abo bayobozi bashya ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, n’Itegeko N°14/2013 ryo ku wa 25/03/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere by’Intara, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.