Gicumbi: Yicishije umuntu umuhini ahita yishyikiriza Polisi

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yemeje ko umusore w’imyaka 29 yakubise umuhini mu mutwe umukecuru ufite imyaka 73 yakoreraga mu rugo aramukomeretsa, ajyanwe kwa muganga apfirayo, na we ahita yishyikiriza Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi.

Intandaro y’ubu bwicanyi ngo yavuye ku ntonganya zavutse ubwo uyu mukecuru yaciraga mu maso umusore yakoreshaga, undi na we agafata umuhini akawumukubita mu mutwe akamukomeretsa cyane.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Karagari, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Bukure mu Karere ka Gicumbi, ku wa 1 Nzeri 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru avuga ko uyu musore akimara kubikora yahise yishyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Yagize ati “Byabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2023 mu masaha ya saa Munani n’igice mu Mmurenge wa Bukure, Akagari ka Rwesero mu Mudugudu wa Karagari. Ni bwo yakubise umuhini umukecuru aramukomeretsa, nyuma yo kugera kwa muganga byamuviriyemo gupfa.’’

<

Yongeyeho ko “Uyu muhungu yahise yijyana kuri polisi avuga ko amaze gukubita umukecuru amuziza ko yamutotezaga.’’

SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko Polisi yahise imushyikiriza “Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo hakorwe iperereza ryimbitse.’’

Yasabye abaturage kutihanira kuko amategeko ahari, anasaba inzego zose n’abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no gukumira icyaha kitaraba.

Hari amakuru avuga ko uyu musore yari amaze umwaka yahira ubwatsi bw inka mu rugo rw’uyu mukecuru kandi ko amakimbirane yabo ashobora kuba amaze nk’amezi umunani nyuma y’uko umuhungu wa nyakwigendera yari yagiye gukorera iKigali.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.