Umunyamakuru Ngoboka Sylvain wari umaze iminsi 45 afungiwe mu kigo gisanzwe kijyanwamo inzererezi, adutangarije ko agiye kujyana akarere ka Karongi mu nkiko, kubera kumufunga ka ka mubuza uburenganzira bwe.
Ngoboka watawe muri yombi ku manywa y’ihangu, kuwa 14 Nyakanga 2023 agahita ajyanwa mu kigo kijyanwamo inzererezi cya Tongati, yarekuwe kuri uyu wa 01 Nzeri 2023.
Mu kiganiro na Rwandanews24 yadutangarije ko aho yari arimo kugororerwa yari abayeho nabi, kubera kwimwa uburenganzira basanzwe babwirwa ko bemerewe.
Ati “Sinavuga ko nari mbayeho neza, kuko mu bintu 17 tuba twemerewe, nta na kimwe nari nemerewe nko gusurwa cyangwa gutunga terefone, ibi ni bimwe mubyo umunyamategeko wanjye ari gukoraho kugira ngo tujyane akarere ka Karongi mu nkiko.”
Akomeza avuga ko abagororerwa mu kigo kijyanwamo inzererezi cya Tongati barya neza, ariko bakaryama nabi kubera ubucucike bukabije buharangwa.
Muri iki kiganiro kandi Ngoboka yavuze ko yababajwe n’amagambo yatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Karongi wumgirije ushinzwe imibereho myiza, wavuze ko atamuzi nk’umunyamakuru mu gihe hari inkuru nyinshi yakoze nawe arimo.
Nyuma y’irekurwa rya Ngoboka, Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) mu Rwanda rwashimiye Umuyobozi w’Akarere ka Karongi.
Mu butumwa banyujije ku rukuta rwa Twitter bwagiraga buti “Turashimira Umuyobozi w’akarere ka Karongi kuba yarekuye Ngoboka Sylvain wari umaze igihe mu kigo cy’inzererezi cya Tongati, ubwo yafatwaga nk’inzererezi adafite ikarita yemewe itangwa na RMC, yaje kurekurwa nyuma yaho uru rwego rukoze ubuvugizi”.
Uru rwego rwaboneyeho gukangurira abanyamakuru gufata amakarita abagaragaza nk’abanyamwuga, kuko itangazamakuru ari umwuga wo kubahwa.
Kuva Ngoboka yafungwa mu nshuro zose twagerageje guhamagara Dusingize Donatha, Perezidante w’inama njyanama y’aka karere ngo tumubaze icyo bizacura hagati ye n’akarere nibasanga yararenganyijwe, ntiyigeze abasha gufata terefone.
Wakurikira ikiganiro kirambuye twagiranye:
Inkuru bifitanye isano: https://rwandanews24.rw/2023/07/18/karongi-urujijo-kumunyamakuru-ngoboka-ufungiye-mu-kigo-cyinzererezi/