Ubukwe bw’abatinganyi bwahagaritswe ababwitabiriye batabwa muri yombi

Muri Nigeria Polisi yahagaritse ibirori by’ubukwe bw’abahuje ibitsina,(Abatinganyi) abageni ndetse n’abagera kuri 67 bari babutashye batabwa muri yombi.


Ikinyamakuru The Nation cyatangaje ko ibirori by’ubu bukwe byagombaga kubera mu Mujyi wa Ekpan uherereye muri Leta ya Delta iri mu zigize Nigeria ku wa Mbere tariki 28 Kanama.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru nibwo abapolisi bari mu bikorwa byo gucunga umutekano bahagaritse umwe mu batumirwa basanze hafi y’ahari kubera ibirori bitegura ubu bukwe, bamubaza amakuru menshi abwerekeye.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere Polisi yahise ibyukira ahari kubera ibi birori ita muri yombi abageni ndetse n’ababutashye, berekwa itangazamakuru.


Umuvugizi wa Polisi ya Nigeria muri Leta ya Delta, Bright Edafe yavuze ko abafashwe bafunze mu gihe hakiri gukusanywa ibimenyetso kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.


Ati “Dufite uruhushya twahawe n’inkiko rwo kuba dukomeje kubafunga mu gihe tugikusanya ibimenyetso. Iki cyumweru kizarangira bagejejwe imbere y’ubutabera.”
Bivugwa ko abari bagiye gusezerana kubana ari abagabo babiri.


Mu gihe baba bahamijwe icyaha, aba bantu bahuje ibitsina bari bagiye gusezerano bishobora gufungwa imyaka 14 nk’uko biteganywa n’itegeko ryo kurwanya ubutinganyi ryatowe mu 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *