Impanuka y’iyi modoka yo mu bwoko bwa FUSO yamenyekanye ubwo abantu bo mu kagari ka Gitega bakomaga akamu bataza kuko yari ije ibasanga ari nabwo yakomerekeje abantu barindwi ikanasenya amazu y’ubucuruzi abiri n’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Habiyaremye Emmanuel avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kondo, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Kibangumu karere ka Muhanga, saa moya n’iminota 7 z’Umugoroba.
CIP Habiyaremye avuga ko iyi modoka yo mu bwoko bwa FUSSO, ifite Plaque RAF 587 K yari itwawe n’uwitwa Twagirimana Jean Paul.
Uyu mushoferi avuga ko yasize imodoka yaka, ayisohokamo adashyizemo Feri kandi aho yari iri, hari mu Santeri isubira inyuma igonga abo bantu 7 babiri muri bo barakomereka cyane.
CIP Habiyaremye yatangaje ko abo bakomeretse bikabije bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi, abandi bajyanwa mu Kigo Nderabuzima cya Gitega batangira kwitabwaho nk’uko Umuseke dukesha iyi nkuru wabyanditse.
Ati “Iyi mpanuka yatewe n’uburangare bwa Shoferi kuko yasize atayijimije cyangwa ngo ashyiremo feri.”
Yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba, Umushoferi uyitwara yabanje kuburirwa irengero, ariko nyuma aza kuboneka ubu ari kumwe n’Inzego z’Umutekano zishinzwe impanuka zibera mu muhanda.
Ati “Imodoka ye ifite ubwishingizi barapima nyuma hazakurikizwe ibigenwa n’amategeko ntabwo afunzwe.”
Uyu muvugizi yasabye abatwara imodoka kwitwararika bakirinda uburangare kuko iyo bigenze gutyo bihitana ubuzima bw’abaturage bikangiza n’ibikorwaremezo.
Amakuru avuga ko iyi modoka ari imwe muz’Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) zikoresha mu kwegereza inkingi n’intsinga z’amashanyarazi mu batuye uyu Murenge wa Kibangu.
Mu bakomerekejwe n’iyo mpanuka bababaye harimo abana 2 batoya.
