Nyarugenge: Babyutse basanga umwana wabo amanitse mu mugozi aziritse amaguru n’amaboko

Abo mu muryango w’umusore witwa Abikunda Ineza Cedric uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko, bavuga ko babyutse basanga amanitse mu mugozi aziritse amaguru n’amaboko imbere cy’icyumba yararagamo.

Ibi byabereye mu Kagari ka Nyakabanda ya I mu Murenge wa Nyakabanda ya I, Akarere ka Nyarugenge arinaho uyu musore avuka. Abo mu muryango we babonye uyu murambo mugitondo cyo ku wa kabiri tariki ya 29 Kanama 2023.

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bwo muri aka gace bavuze ko bakeka ko uyu musore ashobora kuba yarishwe kuko yagaragaye amanitse mu mugozi w’inzitiramibu asa nk’uwiyahuye ariko aziritse amaguru n’amaboko.

Umuturage witwa Habiyambere Olivier yagize ati “Ntabwo yaba yiyahuye ahubwo bamwishe kuko iyo aba yiyahuye ntabwo yari kuba aziritse amaguru n’amaboko.”

Umunyamabanga w’Umusigire w’Umurenge wa Nyakabanda, Marie Chantal Mukakamanzi, yemeje amakuru y’urupfu rwa Abikunda, avuga ko nabo bakeka ko uyu musore yishwe.

<

Ati “Amakuru dufite ni uko ashobora kuba yarishwe kuko yari amanitse mu nzitiramibu anaziritse amaboko n’amaguru.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku rupfu rwe.

Subiza ku gitekerezo

Your email address will not be published.